Congo yigambye kwambura M23 uduce twinshi

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kiratangaza ko cyirukanye umutwe wa M23 mu bice byinshi by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umutwe wa M23 umaze igihe ugenzura byinshi mu bice muri teritwari za Masisi, Rutshuru, Nyiragongo, Lubero na Walikale.

Mu ntangiriro za 2025, M23 yongeyeho Masisi-Centre n’ibice biyikikije nyuma y’imirwano yashojwe na FARDC, ingabo z’Abarundi, FDLR, ingabo za SADEC, Wazalendo n’abacanshuro b’abazungu.

Gusa, kuri uyu wa 07 Mutarama 2025, FARDC yatangaje ko yashoboye kwigarurira ibice byinshi byafashwe na M23, ariko ntiyagaragaje ibyo yafashe n’igihe yabifatiye.

Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yanditse kuri X ko FARDC yigaruriye ibice byinshi bari barambuwe n’umwanzi.

Yagize ati: ‘Kwirwanaho kw’Ingabo za FARDC ku itariki ya 7 Mutarama kwatumye zigarura uduce twinshi twari twarafashwe n’abaterabwoba b’u Rwanda n’abo bafatanyije.’

Yongeyeho ko umwanzi yahuye n’akaga gakomeye, kandi mu gihe cya vuba bari bwerekane iminyago bafatiye ku rugamba.

Abanyamakuru babogamiye kuri Leta bavuga ko ingabo za FARDC n’abambari bazo bigaruriye agace ka Ngungu, kamaze igihe kingana n’umwaka kagenzurwa na M23.

Umwe mu baturage bari mu bice biri kuberamo imirwano yabwiye UMUSEKE ko ibitangazwa n’Ingabo za Leta, ndetse n’abakorana na zo, biba bigamije kwirema agatima.

- Advertisement -

Ati: ‘Kwemera ibivugwa n’abo bayobozi n’abanyamakuru babo ni nko kurya uburozi. Barabeshya buri gihe, ni ukwirema agatima kuko M23 yirirwa ibirukansa.’

Ni mu gihe ku ruhande rwa M23 bavuga ko ibyatangajwe na FARDC ari ibinyoma, bagashimangira ko nta gace na kamwe bateze kurekura.

Dr. Balinda Oscar, Umuvugizi Wungirije w’Umutwe wa M23, avuga ko aho i Ngungu hageze amakamyo 22 y’ingabo z’u Burundi, zigamije kubarangiza.

Ati: ‘Umuntu ntiyakwemera ko bamwica ngo bamurangize. Turahari, ni gakondo yacu, dufite uburenganzira bwo kuhaba.’

M23 ivuga ko abasirikare ba Leta bari kuyiyungaho, barimo Lt. Col. Schadrack Paluku n’abasirikare 117 yayoboraga n’ibikoresho bya gisirikare byabo.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW