Ibyamenyekanye ku mpanuka zishe abashoferi 3 b’Abanyarwanda batwaraga amakamyo

Abashoferi batwara amakamyo manini yambukiranya imipaka, bakomeje kwibasirwa n’impanuka aho kuri ubu batatu bamaze kwitaba imana mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Abitabye Imana ni   IDUHUZE Ignace yazize Impanuka kuwa  25 Ukuboza 2024, aguye muri Tanzania, BIZIMUNGU Tarcisse, yakoreye  Impanuka nawe muri Tanzania nawe  kuwa  07 Ukuboza umwaka ushize ariko aza kwitaba Imana kuwa 31 Ukuboza 2024 nyuma yo kumara igihe ari muri koma ndetse na  Siradji HAGUMA witabye Imana tariki 03 Mutarama 2025, nyuma yo gukorera impanuka muri Uganda .

Umuvugizi wa Sendika y’Abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka, ACPLRWA,DUSABIMANA Moise, avuga ko kuba abashoferi bari kwibasirwa n’impanuka ahanini biterwa no kuba  bamara amasaha menshi mu muhanda bityo bagahura n’umunaniro.

Yagize ati “Harimo impamvu nyinshi zituma impanuka zigenda ziba harimo imihanda mibi rimwe na rimwe aho abantu banyura, harimo umunaniro kubera ko abashoferi batwara amakamyo  bari gukoreshwa amasaha menshi cyane bataruhuka, abo usanga aba basabwa gukora umubare w’ingendo runaka cyangwa  ibirometero runaka ku munsi, atagomba kujya munsi . Rero mu bashoferi nta masaha ahari.”

Ibitotsi ni umwanzi , bigutwara mu kanya , ugasanga imodoka yakurengeje umuhanda, ugasanga ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeje kuhatikirira.”

DUSABIMANA asaba inzego zibishinzwe gukora ubugenzuzi ku mikorere y’abashoferi b’abakamyo yambukiranya imipaka.

Umuvugizi wa ACPLRWA, avuga kandi ko ” Umushoferi w’ikamyo atwara byibuze amasaha 16 ku munsi, mu gihe umukozi usanzwe yaba uwa leta cg mu bikorera bakorera mu biro cg se nindi mirimo bo bakora hagati y’amasaha 8 n’amasaha 9  bityo inzego zibishinzwe zikwiye kubigenzura.” 

Ikindi yongeraho ari umushoferi usanga nta bwishingizi ariko imodoka iba ifite ubwishingizi.

Ati “ Umushoferi utwara ikamyo arugarijwe  ntabwo yorohewe na gato, nsaba leta ko rwose yabirebaho, n’inzego zibishinzwe , na polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ikagerageza gukurikirana n’imibereho y’aba bashoferi.”

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro aheruka guha TV1, yavuze ko hari ubwo ibinyabiziga bigendera ku muvuduko udakwiriye.

Ati “ Hari igihe ibinyabiziga bigendera ku muvuduko udakwiriye cyangwa umuvuduko urenze igipimo cyabugenewe. Ibyo ugasanga bifite aho bihuriye n’imyitwarire yo kudakurikiza ibyo bahura bibutswa.”

Polisi y’Igihugu ivuga ko imbere mu gihugu  guhera mu kwezi kwa Mutarama 2024 kugeza mu Kuboza umwaka ushize, impanuka zabaye mu muhanda zirenga 9500.

Polisi ivuga ko “ Yifuza ko zagabanuka, abantu babigizemo uruhare.

Muri izo, impanuka zikomeye zabaye 700.  Zikaba zarahitanye abantu  bagera kuri 350.

Polisi ivuga ko muri izo, 32% zahitanye abagenda n’amaguru. Ni mu gihe abatwara moto bobaziguyemo ni  32 %, abagendera ku magare 13%. Ibindi b’inyabiziga ni 20%.  Ariko moto zihariye 60% z’impanuka zose.

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Dusabimana Moise

    Umushoferi w’ikamyo atwara(akora) byibuze amasaha 16 ku munsi, mu gihe umukozi usanzwe yaba uwa Leta cg mu bikorera bakorera mu biro cg se nindi mirimo bo bakora hagati y’amasaha 8 n’amasaha 9.ndasaba ko ako kantu ka kosorwa. Ni Umuvugizi wa sendika y’abashoferi batwara amakamyo ACPLRWA DUSABIMANA Moise