Kiliziya Gatolika yabuze abapadiri Babiri 

Padiri Jean Damascène KAYOMBERERA wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu,  ndetse na  Padiri Jean Marie Vianney Muzeyi SEKABARA, wa Diyosezi ya Nyundo, bitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025.

Mu itangazo ryemeza urupfu  rw’umupadiri  wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye uyobora iyo diyosezi ,  yavuze ko Padiri Kayomberera yitabye Imana ku wa Gatandatu azize uburwayi  yari amaranye igihe kirekire.

Ni itangazo rivuga ko  “ Diyosezi Gatolika ya Cyangungu  ibabajwe no kumenyesha urupfu rwa Padiri Jean Damascène KAYOMBERERAwitabye Imana mu Bitaro bya CHUK kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2025.”

Ni mu gihe  Diyosezi ya Nyundo, ivuga ko  yitabye Imana kuri uyu wa 11 Mutarama 2025, aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami FAISAL azize uburwayi.

Umuhango wo kumusezeraho bwa Nyuma uzabera ku Nyundo kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama 2025,ibimburiwe n’igitambo cya Misa izabera muri kiliziya ya Paruwasi Katiderali ya Nyundo i saa sita (12h00).

Diyosezi Gatolika ya Cyangugu  yo ivuga ko imihango yo guherekeza no gushyingura Jean Damascène KAYOMBERERA izatangazwa mu gihe cya vuba.

Padiri Jean Damascène KAYOMBERERA abaye umupadiri wa Kane  w’iyi diyosezi witabye Imana mu gihe cy’imyaka  itatu.

Undi mupadiri uheruka kwitaba Imana muri iyi diyosezi ni Kajyibwami Modeste wa, witabye Imana mu Ukuboza 2022.

Abandi ni Antoine Sindarihora witabye Imana ku itariki 29 Ukwakira 2022, Padiri Berchair Iyakaremye witabye Imana tariki 13 Ukwakira 2022, na Padiri Modeste Kajyibwami witabye Imana ku itariki 17 Ukuboza 2022.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW