Moïse Nyarugabo, umunyamategeko wabaye Umudepite muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aratabariza Abanyamulenge bo mu misozi ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.
Me Nyarugabo avuga ko imyaka 8 ishize Abanyamulenge bo mu misozi ya Minembwe, Uvila, Fizi na Mwenga baterwa, bakicwa, bakanasahurwa n’iyo mitwe, ubutegetsi bukabirebera.
Yavuze ko intambara y’imitwe yitwaje intwaro, harimo Maïmaï, yatumye abasore b’Abanyamulenge bashinga umutwe wa “Twirwaneho” mu rwego rwo kurinda ababyeyi babo, kuko babonaga ko leta itabafasha ahubwo irebera ibibakorerwa.
Ati ” Aba basore bagerageje kurengera ababyeyi babo kugeza uyu munsi, ariko leta imaze kubona ko akazi yahaye Maïmaï kabananiye, yahisemo kubyikorera.”
Akomeza agira ati “Ibihari ubu ni uko leta ubwayo yahamagaye ingabo nyinshi zirimo izanyuze i Fizi zizamuka mu misozi, muri Mukoko zikomeza muri Minembwe. Izindi zanyuze Uvila na Gasinda zikomeza ku Ndondo, zirakomeza, zimwe ziri ku Kabara, izindi mu Mikenke, n’ahandi bategereje aba bo mu Mikenke ngo bazaterere rimwe.”
Me Nyarugabo avuga ko amaze igihe asobanurira leta ya Congo ko mu Minembwe batarwanya Leta, ahubwo abasore b’Abanyamulenge bamaze imyaka barwana n’aba Maïmaï bababuza gukorera ababyeyi babo ibikorwa byo kubica no kubanyaga.
Ati: “Mbwira leta nti, niba ishaka kurwana, hari ahari intambara haruguru yayinaniye, nigende ifate intwaro zikomeye yazanye mu Minembwe hamwe n’abo basirikare ibihumbi, bajye kurwana i Minova n’ahandi hari intambara.”
Yabwiye VOA ko abavuga ko ikibazo kiri hagati y’Abanyamulenge bacitsemo ibice bibiri babikora ku giti cyabo, ariko ko baramutse batewe ntawe basiga, ahubwo bakwiye guhuza bakarwanira gakondo yabo.
Ati: “Ababivuga ni uburenganzira bwabo kuko nta byera! Hari Abanyamulenge bashyigikiye leta, ariko umunsi baduhagurukiye nabo ntibazasigara. Hari abantu kubera imirimo yabo n’amahitamo yabo ku giti cyabo, ariko ubwoko bwirwanaho, niyo mpamvu tukiriho.”
- Advertisement -
Ni mu gihe u Burundi bukomeje kongera abasirikare muri Uvira kugira ngo bafashe abandi bari muri Mulima na Mutambala mu bikorwa birimo guhangana n’imitwe irimo Twirwaneho no kugaba ibitero ku Banyamulenge.
Abakorera ubuvugizi Abanyamulenge bakunze kugaragaza ko batabaje ahantu hashoboka hose, ariko ijwi ryabo rikaba ritumvikana, ahubwo abantu babo bagakomeza kwicwa abandi bagafungwa bazira ubusa.
Barasaba ibihugu byose by’Isi bihuriye mu Muryango w’Abibumbye guhagurukira iki kibazo, bigasaba Leta ya Kongo ko yakubahiriza uburenganzira bwa muntu.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW