Mu Burundi Indagara zirarya umugabo zigasiba undi

“Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize ubwo bongeye kubona ikiyaga cya Tanganyika, bongeye kubona umukeke n’indagara.” Ayo ni amagambo ya Perezida Varisito Ndayishimiye, ubwo yafungaga imipaka, agacyurira u Rwanda indagara.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, ni bwo Perezida Ndayishimiye yavuze ko bari bahisemo gufungura imipaka kugira ngo abaturage bashobore guhahirana, ndetse ngo byari byahaye Abanyarwanda amahirwe yo kongera kubona indagara zo mu kiyaga cya Tanganyika.

Icyo gihe, ‘Sebarundi’ yashinje u Rwanda kwitesha amahirwe yo kubona izo ndagara, ubwo ngo rwangaga kohereza abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015, ndetse runafasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa Gitega.

Iyi mvugo ya Ndayishimiye yatangaje benshi, bibaza ukuntu umukuru w’igihugu acyurira abaturanyi ibyo kurya atabahera ubuntu.

Gusa, icyo gihe bamwe mu barundi babyiniye ku rukoma bavuga ko batari bakibona izo ndagara kuko zaribwaga mu Rwanda kurusha mu Burundi, bitewe n’uko zari zihenze.

Ibyo byishimo byabo ntibyamaze kabiri, kuko izo ndagara zatangiye kubura ku isoko, ndetse n’aho ziri, zikagurwa n’umugabo zigasiba undi.

Byahumiye ku mirari ubwo ku wa 15 Gicurasi 2024, Ubuyobozi bw’Ikiyaga cya Tanganyika bwanzuraga ko ibikorwa by’uburobyi muri icyo kiyaga bihagarikwa mu gihe cy’amezi atatu.

Uko guhagarika uburobyi by’agateganyo byari bigamije kongera umusaruro w’indagara n’amafi mu kiyaga cya Tanganyika no gukangurira abarobyi gucika ku burobyi butemewe n’amategeko.

Abo mu Mujyi wa Bujumbura baganiriye na UMUSEKE bavuga ko kuva icyo kiyaga cyafungurwa, indagara z’indundi zihenze kurusha ibindi bihe.

- Advertisement -

Bavuga ko mbere umuntu yabaga afite amafaranga macye akabasha kubona indagara zo kurya, ariko ubu zikaba zihenze ku buryo n’abakozi ba Leta batabasha kuzigondera.

Umwe ati ” Ubukene buri muri iki gihugu buteye ubwoba, ibintu birahenze ku kigero cyo hejuru. Ubu indagara za 2000Fbu ni eshanu.”

Mugenzi we avuga ko hari abategetsi bashoye agatubutse muri ubwo bucuruzi bw’indagara aho zoherezwa mu mahanga ya kure n’iryo tsinda ry’abakomeye.

Ati “Ni abanyagihugu bangahe muri iki gihe bafite ubushobozi bwo kugura ikilo cy’indagara 120,000 Fbu? Zishorwa mu mahanga, twe iyo tubonye intoryi dushimira Imana.”

Abaturage ntibiyumvisha ukuntu ikilo cy’indagara z’indundi mu Mujyi wa Bujumbura kigura ibihumbi 120 by’Amarundi, mu gihe kigera ‘Ruguru’, mu Ntara kiri hafi kwikuba kabiri.

Bagasaba inzego zibishinzwe gukurikirana mu maguru mashya abatuma ibiciro by’indagara bitumbagira, kuko niba nta gikozwe, abaturage bazicwa na bwaki.

Ubutegetsi bwa Ndayishimiye ntibuhwema kuvuga ko abavuga ibibazo by’ubukene n’inzara mu Burundi ari abanzi b’igihugu, ndetse n’abanebwe banze gukura amaboko mu mufuka.

Indagara zabaye kibonumwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW