Perezida wa Repubulika ,Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2024, yagize Jean guy Afrika , Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB.
Jean guy Afrika asimbuye Francis Gatare wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.
Afrika wahawe kuyobora RDB yakoze imirimo itandukanye irimo kuba yarakoze muri Bank Nyafurika Itsura Amajyambere, ari umuhuzabikorwa mu karere .
Uyu kandi yari umunyamabanga ushinzwe gukurkirana ibijyanye n’isoko rusange rya Afurika, AfCFTA .
Mbere yuko ajya muri AfDB, yari ashinzwe imirimo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse yashinzwe ikigo cya Rwanda Investment & Export Promotion Agency.
Uyu mugabo yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye nkaho yahawe igihembo cya George Mason University, Desmond Tutu Fellowship, ndetse yanashimiwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku bw’imirimo yagiye akora.
UMUSEKE.RW