Rutsiro: Abana ibihumbi 43 bari mu ngo Mbonezamikurire

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Ababyeyi barashima uruhare rw'ingo mbonezamikurire

Mu myaka 13  ishize ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y’Abana bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi n’ibibazo igwingira ry’abana bato

Mu karere ka Rutsiro kimwe n’ahandi mu gihugu ababyeyi bafite abana mu ngo mbonezamikurire bashima iyi gahunda bakavuga ko irinda abana babo kwandagara, igwingira n’imirire mibi ahubwo ikabafasha gukerebuka no kugira amanota meza mu ishuri.

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko kugeza ubu ingo Mbonezamikurire zibarizwamo abana bagera ku bihumbi 43.

Nyirandayishimiye Aurerie wo mu Murenge wa Kivumu ufite umwana umaze imyaka ibiri mu irerero ry’ikitegererezo rya Karambi avuga ko gahunda y’ingo Mbonezamikurire itarajyaho abana birirwaga bazerera ku misozi basa nabi bigatuma barwara indwara zikomoka ku mirire mibi n’umwanda.

Ati “Aho iyi gahunda y’amarero iziye, dukora imirimo yacu dutekanye kuko abana bacu tuba twabasize ahantu hatekanye. Imbogamizi dusigaranye ni uko abana babaye benshi kuri iyi ECD ya Karambi, turasaba ko batwubakira ibindi byumba kuko iyi ECD twubakiwe na Madamu Jeannette Kagame yatangiranye abana 120 ariko ubu bamaze kuba 250 kandi ntabindi byumba akarere katwubakiye”.

Nzayigezahe Norbert ufite umwana w’imyaka itanu mu irerero avuga ko umwana we yagiye mu irerero adashabutse ariko ubu akaba yarashabutse ndetse ngo asigaye ataha avuga Icyongereza.

Ati “Azi kubara kuva kuri 1 kugera ku 10 mu Cyongereza, uramutuma akamenya kwaka icyo wamutumye no kugaruza mu gihe mbere umwana w’imyaka itanu kamutumaga kuri butike akagaruka arira amafaranga yayataye”.

Kugira ngo iyi gahunda ishoboke akarere ka Rutsiro gafatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo na caritas diyosezi ya Nyundo.

Padiri Jean Paul Rutakisha, uhagarariye caritas diyoseze ya Nyundo yavuze ko muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi no guteza imbere imibereho myiza y’abana icyo bashyizemo imbaraga cyane kuri ubu ari ukongera ubuziranenge bw’amafunguro agaburirwa abana bari mu ngo mbonezamikurire.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuganwa Marie Chantal yavuze ko iyi gahunda y’Ingo mbonezamikurire yahinduye imibereho y’abana n’ababyeyi.

Ati “Ababyeyi babona aho basiga abana bakajya mu mirimo yabo, ariko na ba bana bahigira byinshi cyane bikanazamura imibereho yabo, nta mwana wagwingira yageze muri ECD, binazamura imbamutima zabo, ubona umwana wagiye mu ngo mbonezamikurire”.

Visi Meya Umuganwa avuga ko muri uyu mwaka wa 2025 bafite gahunda yo kongera umubare w’Ingo Mbonezamikurire akanibutsa ababyeyi ko inshingano ya mbere bafite ari ukujyana abana mu ngo mbonezamikurire bafite isuku ndetse no gutanga umusanzu wo kunganira gahunda yo kugaburira abana mu ngo mbonezamikurire.

Umwaka wa 2024 watangiye mu karere ka Rutsiro hari Ingo Mbonezamikurire 1544 zirimo abana 38 933 usize hari ingo mbonezamikurire 1605 zirimo abana 43 087.

Visi Meya atanga ifunguro ku bana bari mu rugo Mbonezamikurire

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ RUTSIRO

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *