Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, Clementine Uwitonze, wamamaye cyane mu muziki w’u Rwanda no hanze nka Tonzi, yateguje gushyira hanze album ye ya cumi muri uyu mwaka wa 2025.
Ni nyuma y’uko ku wa 31 Werurwe 2024 yamuritse album ye ya cyenda yise ‘Respect’ mu gitaramo cy’amateka, cyongeye guhuza itsinda rya The Sisters ribarizwamo Tonzi, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, na Phanny Wibabara.
Iyi album nshya y’uyu muhanzikazi avuga ko izaba igizwe n’indirimbo ze bwite n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.
Ati: “Mu 2025 ndateganya gushyira hanze album ya 10, ntagihindutse. Narayirangije, bishobotse nzayimurikira abakunzi banjye.”
Uyu muhanzikazi ufite inararibonye mu muziki avuga ko Imana yamuhaye umugezi w’indirimbo zidakama, ko uko azajya ashobozwa kuzikora muri studio, azajya azisangiza abana b’Imana.
Asobanura kandi ko ibyo agambirira byose bigamije kuzamura icyubahiro cy’Imana binyuze mu bihangano no gukomeza gufatanya mu guteza imbere ubuhanzi muri rusange.
Ati: “Hari n’ibindi byiza mbateganyiriza, nzagenda mbamenyesha uko mbishobojwe n’Imana.”
Ubwo Tonzi yiteguraga kumurika album ye ya cyenda, yahishuye ko kuririmba biri mu bimugize, ko nta mpamvu n’imwe yamutera gucika intege.
Yagize ati: “Imana ifite ukuntu igenda ibikora, kuko ari yo yampaye iyerekwa.”
- Advertisement -
Ku wa 03 Mutarama 2025, Tonzi yashyize hanze indirimbo ya mbere muri uyu mwaka, yitwa ‘Merci’.
Uyu munyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda amaze gushyira hanze album 9, ari zo: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I Am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru, na Respect.
Reba hano ‘Merci’ indirimbo nshya ya Tonzi
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW