Itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda riyobowe na Teta Gisa Rwigemwa ushinzwe ishami rya Africa Yunze Ubumwe muri Minisiteri y’UbubanyI n’Amahanga riri muri Djibouti, aho ryagiye kuganira uko ibihugu byombi byarushaho kwagura ubufatanye n’umubano.
Ambasade y’u Rwanda muri Djibouti ifite cyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia, yatangaje ko mu rugendo rw’iminsi ibiri, barebera hamwe uko “ u Rwanda na Djibouti byateza imbere umubano ndetse n’ubufatanye mu ngeri zitandukanye.”
U Rwanda na Djibouti bifitanye umubano mwiza ndetse muri Gicurasi umwaka ushize, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye na mugenzi we uyobora Djibouti, Ismail Omar Guelleh, ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda na Djibouti.
Umubano w’u Rwanda na Djibouti ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukerarugendo, amahugurwa mu byerekeye dipolomasi, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ikoranabuhanga n’urw’abinjira n’abasohoka.
Usibye ibyo kandi hari ubutaka iki gihugu cyahaye u Rwanda muri 2013.
Ubwo butaka burimo hegitari 20 muri uwo mwaka n’izindi hegitari 20 cyaruhaye mu 2017, bwose bukaba ari ubwo gukoreraho ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.
Muri Werurwe 2016, u Rwanda na rwo rwari rwahaye Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Icyo gihe hari mu ruzinduko Perezida Ismaïl Omar Guelleh yari yagiriye mu Rwanda.
Guverinoma ya Djibouti mu mwaka wa 2021 ibinyujije mu cyambu cyayo gifite mu nshingano gukurikirana iby’inganda kizwi nka DPFZA (Djibouti Ports and Free Zones Authority) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hamwe na Sosiyete ‘Prime Economic Zone’ (PEZ) yerekeranye no kubyaza umusaruro ubutaka u Rwanda rwahaye iki gihugu.
- Advertisement -
Icyo gihe Umuyobozi wa DPFZA, Omar Hadi Aboubaker, yatangaje ko ubwo butaka ari bimwe mu bizafasha kwagura ibikorwa by’ishoramari.
UMUSEKE.RW