Ubulayi bwasabye M23 kuva muri Masisi-Centre no kureka imirwano

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wasabye umutwe wa M23 umaze iminsi mu mirwano ikomeye n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abambari bazo kuva muri Masisi-Centre, ndetse no kumanika intwaro.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 06 Mutarama 2025 n’uyu muryango, rivuga ko kuba M23 yigaruriye Masisi-Centre n’inkengero zayo ari ukwica amasezerano ya Luanda yo guhagarika intambara.

Uvuga ko imirwano mishya ya M23 yo kwigarurira ibice bitandukanye ihungabanya amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, bwasaritswe n’intambara z’urudaca.

Uyu muryango usaba abarwanyi ba M23 guhagarika imirwano no kuva mu duce bafashe, ndetse ugasaba u Rwanda guhagarika ubufatanye bwose n’uyu mutwe w’abitwaje intwaro.

Ubumwe bw’Ubulayi bwasabye kandi Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwiyonkora umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba banywanye.

Iri tangazo ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi rije mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice birimo Masisi-Centre, kandi ihanze amaso agace ka Nyabiondo kamaze igihe ari indiri ya FDLR.

Ni mu gihe kandi abarwanyi b’uyu mutwe badahwema gufatira ku rugamba abancanshuro b’Abanyabulayi bahabwa ikiraka na Tshisekedi cyo gutoza no gufasha ku rugamba FARDC, Wazalendo na FDLR.

Inzira y’ibiganiro Ubumwe bw’Uburayi busaba M23 kuyoboka ubutegetsi bwa Tshisekedi ntibuyikozwa, kandi n’ayo masezerano ya Luanda, M23 iyabona ku mbuga nkoranyambaga ntayo yasinye.

Ku wa 06 Mutarama 2025, Lt. Gen Pacifique Masunzu wahawe kuyobora Zone ya 3 y’Ingabo za FARDC, yatangaje ko mu bimuraje ishinga ari ukurasa umutwe wa M23, kandi ko nta by’ibiganiro bikenewe.

- Advertisement -

Gen Masunzu avuga ko mu banzi ba mbere agomba kurwanya yivuye inyuma harimo n’u Rwanda, ADF muri Ituri, Twirwaneho ya bene wabo b’Abanyamulenge, na RED-Tabara irwanya u Burundi

Ati “Dufite akazi katoroshye, ariko gashoboka ko kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu, abaturage n’ibyabo.”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW