Umugabo arashakishwa nyuma yo gutema umuturanyi we

Nyanza: Umugabo arashakihwa nyuma yo gutema umuturanyi we amuziza ko umugore we yamuhungiyeho.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Katarara, mu mudugudu wa Kagarama.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uwitwa Nsengiyumva Protais bahimba Gaponde w’imyaka 32 yataemye Bagaragaza Colonelle w’imyaka 45.

Bagaragaza yakomeretse bikomeye mu rushyi rw’akaboko no hejuru y’inkokora no mu bitugu. Bikekwa ko Gaponde yamukomerekeje akoresheje icyuma aho yahise atoroka nyuma yo gukora icyaha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo, Muhoza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko ukekwa ari gushakishwa kugira ngo atabwe muri yombi.

Abatuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE ko Gaponde yakomerekeje Bagaragaza amusanze iwe mu rugo, bikekwa ko yamujijije ko yahishe umugore we, ubwo uriya mugabo yatashye yasinze ashaka kwica umugore we, ahungira kuri uriya muturanyi.

Uwakomeretse yagiye kwivuriza kuri poste de sante ya Muhero, ahita ajyanwa ku bitaro bya Nyanza kugira ngo avurwe akaba ariho kwitabwaho n’abaganga.

Gitifu Muhoza Alphonse yasabye abaturage kwirinda amakimbirane niba hari aho bibaye aho gukomeretsanya bakajya  mu buyobozi bukabafasha kubikemura.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -