Abanyarwanda batuye muri Nigeria bizihije Umunsi w’Intwari

Abanyarwanda batuye muri Nigeria ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bizihije Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, basabwa gusigasira umuco w’ubutwari aho baba bari hose.

Buri tariki ya 1 Gashyantare mu Rwanda hizihizwa Umunsi w’Intwari z’igihugu ziri mu by’iciro by’Imena, Imanzi n’Ingenzi. Ni umunsi unanizihizwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Abo muri Nigeria Umunsi w’Intwari nabo bawizihije ku wa 1 Gashyantare 2025. Ni umuhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Bazivamo Christophe.

Uyu muhango wabaye umwanya wo kugaruka ku mateka n’agaciro k’Ubutwari, hibandwa ku masomo Abanyarwanda bashobora gukura ku Ntwari zaharaniye icyiza, mu rugendo rwo gukomeza kubaka u Rwanda rurimo icyizere n’iterambere.

Dr. Otto Vianney Muhinda, uhagarariye Abanyarwanda muri Nigeria, yibukije ko indangagaciro z’ubutwari mu Rwanda n’Abanyarwanda ari amateka ashingiye ku muco, kandi atari iby’ubu gusa.

Ati: ” Ndavuga abagore n’abagabo baranzwe no gukunda igihugu, kukitangira, gushyira hamwe, gukunda ukuri no kwanga umugayo.”

Yibukije Abanyarwanda n’inshuti zabo indangagaciro z’Intwari z’Igihugu, zirimo umutima ukomeye, gukunda igihugu, kuba intangarugero, umunyakuri, ubupfura, n’ubumuntu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Nyakubahwa Bazivamo Christophe, yavuze ko tariki ya 1 Gashyantare ari umunsi wihariye mu mateka y’u Rwanda.

Yagize ati: “Ni umunsi wo kuzirikana ubutwari, kwitanga no kwiyemeza kw’abahanze u Rwanda, bakarwagura, n’abarubohoye bakaruhesha agaciro rukaba rumaze kuba ubukombe.”

- Advertisement -

Yavuze ko intwari zizwi n’izitazwi zatanze ubuzima bwazo, abandi barangwa n’ubushishozi, kutikunda n’ubunyangamugayo kugira ngo hubakwe u Rwanda rukomeye, rushyize hamwe kandi ruteye imbere.

Ati “Ibikorwa by’ubutwari si iby’abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo ni n’ubushake bw’Abanyarwanda twiyemeje kubaka igihugu cyacu dushingiye ku bumwe, ubudaheranywa n’iterambere.”

Uyu munsi wasusurukijwe n’imbyino n’indirimbo zishimagiza Intwari z’U Rwanda hamwe n’umuhamirizo w’intore z’Abanyarwanda baba Abuja.

Bizihije umunsi w’intwari mu birori nibereye ijisho

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW