Abasenyeri basabye Tshisekedi gucisha macye akaganira na M23

Musenyeri Donatien Nshole, uyoboye Inama y’Abepiskopi Gatolika ba RD Congo na bagenzi be, basabye ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi gucisha macye bukaganira n’abarwanyi ba AFC/M23, kuko ari yo nzira yonyine yo guhagarika intambara.

Ni ibyo yatangarije itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu nyuma y’ibiganiro byahuje itsinda yari ayoboye n’ihuriro rya AFC/M23, byabereye i Goma.

Iri tsinda ry’abakuru b’Abaporotestanti na Kiliziya Gatolika mu cyumweru gishize ryakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi mu biro bye i Kinshasa.

Corneille Nangaa, uyoboye ihuriro Alliance Congo River (AFC), rifite abarwanyi ba M23, ni we wakiriye aba banyamadini i Goma, gusa ntiyatangaje icyo baganiriye.

 

Musenyeri Nshole yatangaje ko impande zihanganye mu ntambara mu burasirazuba bwa Congo zahawe umushinga wo kugarura amahoro mu buryo burambye.

 

Yagize ati: “Uruzinduko rwacu rugamije gushishikariza ibiganiro, kumva ibyo basaba, no kubabwira ko bikenewe cyane ko aya makimbirane abonerwa umuti mu mahoro.”

 

- Advertisement -

Yavuze ko nk’abakuru b’Abaporotestanti na Kiliziya Gatolika bemera ko AFC/M23 ishobora kugira uruhare runini mu nzira yo kugarura amahoro.

 

Kuganira na AFC/M23 ni kimwe mu byo Tshisekedi aheruka gusabwa n’inama y’imiryango y’ibihugu bya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania mu mpera z’icyumweru gishize.

 

Guverinoma ya Kinshasa yaciye umurongo utukura ko itazigera yicara ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23.

 

Ni mu gihe Tshisekedi akomeje gutakira amahanga ayasaba gufatira u Rwanda ibihano, arushinja gutera iki gihugu, ibyo u Rwanda rwagiye ruvuga ko ari amatakirangoyi.

Mu Cyumweru gishize aba Basenyeri baganiriye na Tshisekedi
Nangaa n’Abasenyeri baturutse i Kinshasa
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW