Conreille Nanga yakiranywe urugwiro I Bukavu

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ,Corneillee Nangaa, ku munsi w’ejo, yakiranywe urugwiro mu Mujyi wa Bukavu, ahaheruka gufatwa n’uyu mutwe.

Nibwo bwa mbere yari ageze i Bukavu kuva uyu mujyi wajya mu maboko y’umutwe .

Nangaa yari ari kumwe n’itsinda rya gisirikare ndetse na bamwe mu bayobozi ba AFC/M23.

Ubwo yasuhuraga Bukavu,  AFC/M23 yahise isohora itangazo kandi  ivuga ko rishyigikiye inzira ya politiki mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

M23 ivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukoresha drone, burasa ku baturage bo mu Minembwe, mu duce twa Irundu na Nyarujoka.

Uyu mutwe kandi uvuga ubwicanyi nk’ubu bukomeje mu Mujyi wa Uvira.

AFC/M23 ishinja umuryango Mpuzamahanga kurebera, abasivile bagakomeza kwicwa.

Isaba kandi abayobozi b’Akarere kugira uruhare rwa Politiki kugira ngo agahenge kemeranyijwe gakomeze ndetse leta ya Congo n’abo bafatanya, bagahagarika ubwicanyi bukorerwa abanye-Congo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Hashize icyumweru Umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Bukavu nyuma yo kwigarurira uwa Goma.

- Advertisement -

AFC/M23 isa nk’itegereje ibiva mu biganiro by’abagaba bakuru b’ingabo za SADC na EAC, kugira ngo imenye neza niba ikomeza kwirwanaho yerekeza i Kinashasa cyangwa ifata umujyi wa Uvira no gutabara abatuye i Minembwe.

Ni ubwa mbere yari ageze i Bukavu kuva uyu mujyi wajya mu maboko ya AFC/M23

UMUSEKE.RW