Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko bitarenze mu mwaka wa 2035 umusaruro w’ubworozi bw’amafi uzagera kuri toni 80620 uvuye kuri toni 9000 uriho ubu.
MINAGRI ivuga ko mu mwaka wa 2024-2025 umusaruro w’amafi wari ugeze toni 48133. Muri izo toni, ubworozi bw’amafi, ni toni 9000. Izindi ziva mu burobyi.
MINAGRI ivuga kandi ko kuri ubu buri munyarwanda arya ibiro 3.45 ku mwaka .
Binyuze mu mushinga ‘KWIHAZA’ wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi , uzafasha aborozi b’amafi guteza imbere umusaruro ku buryo ibiro umunyarwanda arya ku mwaka byakwiyongera.
Umuyobozi Ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Ndorimana Jean Claude, avuga ko u Rwanda rufite amazi menshi ashobora kubyazwa umusaruro maze umusaruro w’amafi ukiyongera.
Ati “ Dufite amazi magari, dufite iKivu,Muhazi n’ibindi biyaga ku buryo byabyazwa umusaruro. Bikeneye abashoramari b’abanyarwanda ngo turebe ko byabyazwa umusaruro. Isoko rirahari . Ibiro 3.5 umunyarwanda arya ku mwaka, turashaka kubizamura ku buryo byaba 10Kg.”
Avuga ko nubwo hifuzwa ko umusaruro w’amafi w’imbere mu gihugu uzamuka, iziva ku isoko mpuzamahanga nazo zitazakumirwa.
Ati “ Turi kuzamura umusaruro ariko ntituzahagarika iziva hanze .Ubwoko turi korora , turi korora iyitwa Tilapia na Kamongo. Nizo dukoresha ubu mu Rwanda mu bworozi ariko bitewe n’amasoko, hari amafi yo mu Nyanja, aya amahoteri y’inyenyeri eshatu barazikenera.”
Ndorimana avuga ko nubwo igiciro cy’amafi kikiri hejuru, hari gahunda yo gukomeza kongera umusaruro uzagira uruhare igiciro kigabanuka.
- Advertisement -
Ati “ Igiciro turashaka kukimanura . Ariko uko umusaruro ugenda uzamuka, igiciro turashaka kukimanura.”
MINAGRI ivuga ko mu rwego rwo kwirinda igihombo, ubworozi bw’amafi busigaye bwishingirwa.
NYAGATARE ntibakirwaza bwaki kubera amafi
Batamuriza Ancila ni Perezida wa Koperative KODEPOITA y’aborozi b’amafi bo mu Murenge wa Tabagwe, mu karere ka Nyagatare.
Ni koperative igizwe n’abanyamuryango 42 biyemeje gukora ubworozi bw’amafi mu buryo bwa kinyamwuga.
Uyu avuga ko batangiye ubworozi bw’amafi mu mwaka wa 2012 batangiriye ku cyuzi kimwe ariko ubu bageze ku icyenda.
Ati “ Twatangiriye ku cyuzi kimwe ari icy’inka, murabona twatangiriye kuri kimwe, ya mafaranga dukuyemo tugacukuza ibindi. None tumaze kugeza ku byuzi icyenda.”
Batamuriza avuga ko Koperative yabo imaze kwiteza imbere ibikesha ubworozi bw’amafi.
Uyu avuga ko kuri ubu buri munyamuryango abasha kwikemurira ibiabzo bitandukanye.
Ati “ Ubu abanyamuryango twabatangiriye ubwisungane mu kwivuza, tubatangirira Ejo Heza. Tuboroza amatungo magufi ariyo ihene. Iyo umunyamuryango abonye agahene kamuha ifumbire , nta cyatuma atishima ngo areke gukorera koperative.”
Uyu avuga ko babona umusaruro w’icyuzi kimwe ari ibiro 300. (300KG) mu mezi atatu.
Avuga kandi ko bafite intego ko bazajya bohereza umusaruro mu mahanga .
Ati “ Turifuza kugera kure mu bihugu byo hanze tukajya tugemura. bakavuga ngo koperative KODEPOITA igemura amafi mu bihugu byo hanze.”
Yongeraho ko kubera ubworozi bw’amafi batakirwaza bwaki mu bana.
Ati “ Nyagatare bwari ubworozi bw’inka ariko boroye izo nka tukumva Nyagatare yabaye iya mbere muri bwaki , tukabona Umurenge wa Tabagwe warwaje bwaki, nibwo twicaye tujya inama ngo aha tuhororere amafi. Ubu bwaki twarayisezereye.”
Uzahirwa Pelagie umutekinisiye mu bworozi bw’amafi akaba n’umunyamuryango wa Koperative RARECO, atanga amahugurwa kuri koperative y’aborozi b’ amafi .
Uyu avuga ko aba borzoi bagikeneye amahugurwa kugira ngo babashe gukora kinyamwuga.
Ati “ Nkanjye nk’umutekinisiye kugira ngo umusaruro ugere ku isoko ubuziranenge bwawo hari uko bakongera amahugurwa mu gutunganya umusaruro . Hari abarobyi bamwe bica amafi, bakabanza kuyateramo akantu k’ubwoba bityo umuhore way a mafi ntabwo uzagera ku isoko ugifite umwimerere n’uburyohe.”
Akomeza agira ati “ Bakwiye guhabwa amafi ya mbere yo gutunganya umusaruro, uburyo bica amafi mbere yo kuyakuramo ibyo munda , ntibabikuremo amafi yumva ndetse bakayatunganya mu buryo bw’isuku ndetse kuyapakira abayajyana ku isoko bigakorwa mu buryo bukwiriye.”
Umushinga ‘KWIHAZA’ MINAGRI ifatanya n’Umuryango w’Ubumwe bw’ubumwe bw’u Burayi, Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe iterambere ndetse n’icyo muri Luxembourg kitwa Luxembourg Development Cooperation Agency (LuxDev).
Uyu mushinga uzashyira mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine, ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2023 n’umwaka wa 2026.
Imirongo migari igize uyu mushinga ni ugushyira imbaraga mu burobyi, ubworozi bw’amafi no mu rwego rw’abahinga imbuto n’imboga.
TUYISHIMIRE Raymond
UMUSEKE/Nyagatare