Nyamasheke: Umugabo wishe abagore babiri yarashwe

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Umugabo witwa Niyonagize Xavier wo mu Karere ka Nyamasheke yatemye abagore babiri barimo uwo bashakanye war’utwite n’uw’umuturanyi, bahita bahasiga ubuzima, nawe araraswa agapfa.

Uwakoze ubu bwicanyi akanatema inka yari atuye mudugudu wa Kasenjara, akagari ka Karusimbi, umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye saa moya za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025.

Bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko uwo mugabo yari yariye amavubi ku buryo n’abagerageje gutabara yabirutseho ashaka kubatema.

Umwe ati “Habaye amahano akomeye, uwitwa Niyonagize yishe abagore babiri barimo uwe n’uw’umuturanyi, abatemye n’umupanga, yahushije abantu benshi.”

Aba baturage bavuga ko uyu mugabo yigeze kugira ikibazo cyo mu mutwe, ariko hashize igihe kirekire ameze neza.

Uyu ati: “Kera yigeze kugira ikibazo cyo mu mutwe, hari hashize nk’imyaka icumi, abantu bahungabanye.”

Ubwo inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zatabaraga, yasohotse mu nzu yari yifungiyemo agiye gutema abandi, ahita araswa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yahamirije UMUSEKE ko uyu mugabo wakoze aya marorerwa yarashwe arapfa.

- Advertisement -

Ati “Yasohotse mu nzu n’umupanga agiye gutema abari aho, ari bwo yarashwe arapfa.”

SP Bonaventure Twizere Karekezi yihanganishije imiryango yabuze ababo, asaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru hakiri kare ku bantu bagaragaza imyitwarire ishobora guteza ibyago, kugira ngo bikumirwe bitaraba.

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW i NYAMASHEKE

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *