Perezida KAGAME yakiriye Abashoramari bo muri  Saudi Arabia

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare yakiriye itsinda ry’abashoramari ryaturutse mu Mpuzamashyirahamwe y’Abashoramari bo muri Saudi Arabia .

Iryo tsinda ryaje mu Rwanda kureba amahirwe y’ishoramari ryabyaza umusaruro no kubaka ubufatanye hagati y’abikorera bo mu Rwanda n’aba Saudi Arabia.

Iryo tsinda rigizwe n’abikorera 32 bo muri Saudi Arabia bahagarariye Ikigo gishinzwe Ubucuruzi.

Riyobowe na Hassan Al-Huwaizi, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’abikorera muri Saudi Arabia.

Mu ruzinduko barimo , baragirana inama n’abashoramari ndetse n’abahagarariye inzego za Leta bo mu Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko hasinywa  amasezerano y’ubufatanye hagati y’abikorera mu bihugu byombi.

U Rwanda na Saudi Arabia bisanzwe bifitanye umubano mwiza aho ibihugu byombi bifatanya mu ngeri zitandukanye zirimo  uburezi, ubuzima, ingufu n’iterambere ry’ibikorwa remezo.

Izindi nzego z’ishoramari ibihugu byombi bifatanyamo harimo ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.

Riyobowe na Hassan Al-Huwaizi, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’abikorera muri Saudi Arabia
Biteganyijwe ko hasinywa amaserano y’ubufatanye hagati y’abikorera b’ibihugu byombi
Bakiriwe mu biro by’Umukuru w’igihugu

UMUSEKE.RW

- Advertisement -