Gicumbi: Abagore bishimira intambwe bagezeho mu kurwanya igwingira

Abahagarariye inama y’ igihugu y’abagore mu karere ka Gicumbi bashimangira ko ku bufatanye n’abagabo babo, bageze ku ntambwe ishimishije mu kurwanya imirire mibi n’ igwingira, byari byaribasiye imiryango itandukanye muri aka Karere.

Babigarutseho kuwa 08 Werurwe 2025 ubwo bizihizaga umunsi wabahariwe, bashimangira ko hari byinshi bagezeho ariko kandi bavuga ko kurwanya igwingira bigomba gushyirwamo izindi mbaraga, kugeza ubwo rizacika burundu.

Zimwe mu mpamvu bagenderaho ngo ni uko aka karere kazwiho kugira inka nyinshi kandi zitanga umukamo ushimishije, kandi ko kuri ubu ubworozi bw’inka babufatanije n’ ubukangurambaga bwo korora inkoko zitanga amajyi y’ abana .

Ikindi bashingiraho, n’uko mu myaka itanu ishize gusa, Akarere ka Gicumbi kahoze ku kigero cyo hejuru mu kugira abana bafite igwingira bari kuri 42%, bigashyirwamo imbaraga n’ ubukangurambaga butandukanye, bagafatanya kugabanya imibare y’ abana bari mu mirire mibi.

Ibi byatumye habaho n’ ubufatanye butandukanye, kuri ubu bavuga ko bageze ku rwego rushimishije dore ko bari ku kigero cya 19,2% barwanya imirire mibi, mu gihe biteganywa ko nta karere kemerewe kujya munsi ya 19% mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Nyiraneza Yvonne uri mu bagore baganirije UMUSEKE , yagaragaje ko hari igihe babona ku bigo by’amashuri hari abafatanyabikorwa bajya guha abana amajyi atetse kandi bakayahabwa ku buntu.

Yongeraho  ko hari n’imiryango ifite umubare w’ abana benshi yafashijwe korozwa inkoko, ku buryo abana babo barya amajyi ndetse bagafashwa no guhinga imboga n’imbuto hafi y’ ingo zabo.

Ati” Bashyize imbaraga mu kurwanya igwingira, hari imiryango myinshi yamaze korozwa inka, kuri ubu abayobozi basigaye badukangurira gutanga amajyi y’ inkoko cyane, n’ibintu ubona barashyizemo imbaraga kuko hari urubyiruko rwiyemeje gukora uturima tw’igikoni mu ngo z’ abaturage, bidufasha kubona imboga n’imbuto duha abana.”

Gahire Claude we  ati ” Urebye hakozwe n’ ubukangurambaga bwihariye, none se ko mbere bagurishaga amata ntibahe abana babo, ntibyari ikibazo cy’imyumvire? ubu guha abana amata byabaye itegeko.”

- Advertisement -

Ati” Banahinduriwe imyumvire kuko mbere bamwe ntibamenyaga gutegura indyo yuzuye, kuko bumvaga ko kurya neza bisaba ubushobozi buhambaye. ariko ntabwo bisaba kurya inyama gusa, abajyanama b’ubuzima baraduhugura ndetse banatwegereje amarerero afasha kugaburira abana bo mu miryango itishoboye .”

Uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gicumbi Hakuzwimana Efugenie avuga ko hagikenewe kongera imbaraga imirire mibi n’ igwingira bigacika burundu.

Ati” Nk’ inama y’ igihugu y’ abagore muri uyu mwaka twakoze ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ku baturage 3840, imidugugu 630 iri mu karere dufite, hari imidugugu 580 ifite igikoni cy’ umudugudu kandi gikora buri kwezi “.

Akomeza agira ati” Imiryango 3279 yateye ibiti by’imbuto aho nibura buri muryango ufite ibiti bitanu by’ imbuto, mureke dukomeze kurwanya igwingira kuko murabona ko tugeze ku kigero gishimishije, nibiba ngombwa tuzanarice burundu tugere kuri 0%.”

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi buvuga ko bukomeje ubukangurambaga mu miryango, harimo no kubasaba kwirinda amakimbirane kuko hari ubwo nayo ateza ingaruka zitandukanye, z’irimo n’ igwingira ry’ abana.

Meya wa Gicumvi aha umwana amata
Bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru bifatanyije na Gicumbi

NGIRABATWARE EVENCE

UMUSEKE.RW/ GICUMBI