Nyanza: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza ku mugabo wasanzwe mu nzira yapfuye afite icupa.
UMUSEKE wamenye amakuru ko mu mudugudu wa Kigufi, mu kagari ka Butara mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza habonetse umurambo w’umugabo witwa Itangishaka Charles w’imyaka 36 y’amavuko wabonywe mu muhanda.
Umurambo wa nyakwigendera wabonetse aryamye mu muhanda hafi ye hari icupa ry’inzoga yitwa AGASEMBUYE (inkangaza) bigaragara ko ariyo yanywaga.
Amakuru avuga ko sebukwe yavuze ko nyakwigendera yanywaga inzoga nyinshi ku buryo mu bihe bitandukanye yagiye atoragurwa nijoro yasinze, abaturage bakaba ari bo bahaga amakuru umuryango we ukaza kumutwara.
Bikekwa ko abaganga bari baramubujije kunywa inzoga kubera uburwayi yari afite, aho yigeze gukubitwa mu mutwe arakomereka bituma abaganga bazimubuza nk’uko umugore we yabyemereye UMUSEKE.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza w’agateganyo Kajyambere Patrick yabwiye UMUSEKE ko RIB iri gukora iperereza.
Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza