Nyanza:  Abaturage bari babayeho nabi borojwe amatungo magufi

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abaturage 58 borojwe amatungo magufi

Urugaga rw’Abikorera(PSF) mu karere ka Nyanza rworoje ihene abaturage 58 basabwa nabo koroza abandi.

Ni mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage no kumenyekanisha Urugagaga rw’abikorera .

Perezida wa PSF mu karere ka Nyanza Mukarurangwa Sophia yabwiye aba baturage ko  badakwiye kumva ko ihene ari iya PSF ahubwo ari iyabo .

Yagize ati”Ntibazumve ko ihene ari iya PSF ahubwo bumve ko ari iyabo nirwara bayivuze nta kuvuga ngo yahene yanyu yarwaye nimuze murebe.”

Abaturage borojwe ihene bishimiye iki gikorwa ndetse baniyemeza ko hari icyo zigiye kubafasha.

Uwitwa Benurugo Anociatha yagize ati”Ngize amahirwe mpawe ihene ntayo nagiraga bigiye kumpa imbaraga, igire aho imvana naho ingeza mu bijyanye no kumva ko yakoraroka ikagira icyo imfasha mu mibereho.”

Mugenzi we witwa Kubwayo Beatha nawe yagize ati”Iki nicyo gihe cyo gutunga itungo bikajya binamfasha kubona ifumbire nzajya mfumbira mu myaka ikera neza.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza Kajyambere Patrick yasabye aba baturage korora ndetse bakazanoroza abandi.

Yagize ati”Aba bahawe iyi hene, nibyara bafite inshingano zoroza abandi kuko bashakaga korora bumve ko na bagenzi babo ari uko kandi ni mu rwego rwo gushyira umuturage kw’isonga nkuko tubitozwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Abaturage borojwe ihene na PSF bose hamwe ni 58 bakaba bafite intego yo koroza abaturage 420.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza by’agateganyo yasabye abaturage koroza abandi ihene n’izibyara
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza by’agateganyo yasabye abaturage koroza abandi ihene nizibyara

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi