Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwagize umwere umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wari warakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.
Icyemezo kigira umwere Ugiyecyera Bernard cyafashwe n’Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza ku rwego rw’ubujurire.
Bernard yari yahamijwe icyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.
Urukiko Rukuru rwamugize umwere rwavuze ko Bernard yagaragaje ibimenyetso bivuguruza iby’Ubushinjacyaha, ruhita runategeka ko ahita afungurwa iki cyemezo kikimara gusomwa.
Mu rubanza ku rwego rw’ubujurire Bernard yaburanye ahakana icyaha asaba kugirwa umwere.
Me Rudahigwa Jacques wunganiye Bernard yabwiye urukiko ko umukiliya we yemera ko yasambanyije uriya mukobwa bumvikanye, kandi anatwite kuko yari mukuru ndetse banakoresha agakingirizo.
Me Rudahigwa yavuze ko umukiriya we wari mu kigero cy’imyaka 20 yasambanye n’umukobwa wari gusatira kugira imyaka 19 nkuko icyemezo cy’amavuko cyatanzwe n’umwanditsi w’irangamimerere berekanye kibyemeza.
Me Rudahigwa yemezaga ko urukiko rwisumbuye rwa Huye rwahamije icyaha umukiriya we rugendeye ko yemeye ko yaryamanye nuriya mukobwa kandi we yaremeye igikorwa bakoze atemeye icyaha Kuko anaburana mu rukiko rwisumbuye rwa Huye abantu baramusetse kuko atari yunganiwe mbere.
Me Rudahigwa ati “Yaburanye abwira Urukiko nkuri kubwira Pasitori cyangwa se uri mu ntebe ya Penetensiya ari kwicuza ibyaha nawe abwira Urukiko nkubwira Padiri.”
Me Rudahigwa yakomeje agira ati “Iyo nda si iyo umukiriya wanjye kuko uwo mwana yaravutse bapima ADN/DNA babona igisubizo ariko ntibagitangaza babirekeraho kuko babonaga icyo gisubizo cyabashyirishamo.”
Me Rudahigwa kandi yakomeje avuga ko umukiriya we yarezwe na nyina w’umukobwa ndetse anaba umutangabuhamya.
Me Rudahigwa kandi yasabye ko umukiriya we yagirwa umwere kuko urukiko rwisumbuye rwa Huye muguhamya icyaha Bernard rwashingiye ku cyemezo cy’akagari kivuga ko uriya mukobwa yarafite imyaka 16 kandi bo bazanye icyemezo cy’amavuko ko uriya mukobwa yarafite imyaka yenda kuzura 19.
Ubushinjacyaha buvuga ko uriya musore yasambanyije umwana w’umukobwa kandi na se w’umwana yabonye uriya musore amusambanyiriza umukobwa mu ishyamba.
Ubushinjacyaha bwemeraga icyangombwa cy’amavuko cy’umukobwa kuko cyatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha kandi babonye ko umwana asambanywa yarafite imyaka 17 n’amezi atandatu kandi ko bamupimye basanga anatwite bityo kuvuga ko yasambanyijwe atwite atari byo.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Bernard yarezwe ko yasambanyije uriya mwana byo ntibukuraho icyaha kuko yagikoreye umwana atarageze imyaka y’ubukure”
Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa yagabanyirizwa igihano agahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kuko na mbere yemeraga icyaha bityo nabyo byaba impamvu nyoroshya cyaha.
Uhagarariye ubushinjacyaha yakomeje agira ati”Ikiregwa si ugutera inda ahubwo hararegwa gusambanya umwana kandi n’uwo turega yemera ko basambanye Koko”
Urukiko rwariherereye rusanga ubujurire bwa Ugiye cyera Bernard bufite ishingiro agirwe umwere.
Me Jacques Rudahigwa yabwiye UMUSEKE ko UMUSEKE ubushinjacyaha bushatse bwajurira ariko agakeka ko nta nyungu baba babifitemo.
Bernard Ugiyecyera yaramaze imyaka irenga itatu afunzwe bikekwa ko icyaha yaregwaga cyari cyarabereye mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
Inzira zimana ziruta imyenge yasupaneti ayishime ko imutabaye