Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwategetse ko umugabo waregwaga n’ubushinjacyaha gusambanya umukozi we afungurwa.
Icyemezo cy’urukiko gifungura uyu mugabo cyafashwe hashyingiwe kuri raporo ya Rwanda Forensic Institute (RFI) ivuga ko umwana w’umukozi we yabyaye atamubyaranye na we.
Uyu mugabo wo mu mudugudu wa Bunyeshywa, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yafunguwe nyuma y’uko yari amaze iminsi afunze azira gusambanya umukozi bivugwa ko afite imyaka 16 y’amavuko.
Ubushinjacyaha bwari bwamujyanye imbere y’urukiko aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mugabo yabwiye umukozi we kujya kuryamisha umwana wo muri urwo rugo, amaze gusinzira aho yari aryamye n’umukozi, ahita agenda afata umwana amujyana mu kindi cyumba maze asambanya uwo mukozi, aza no kumutera inda amwizeza ko azamufasha nyuma yo kubyara.
Ubushinjacyaha bushingiye ko hafashwe ibipimo bishobora kugaragaza ko umwana ari uw’uriya mugabo, bwari bwasabye ko yaba afunzwe by’agateganyo mu gihe ibyo bipimo bitaraza.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 asanzwe afite abana bane n’umugore we, yahakanye ko atasambanyije umukozi we kuko yahoraga mu kazi, kandi yabaga ari kumwe n’umugore we kuko babanaga.
Me Mpayimana Jean Paul wunganiye uriya mugabo yabwiye urukiko ko umukozi wo mu rugo yavuze ko yasambanyijwe n’umukoresha we, ndetse ngo umukoresha akavuza radiyo cyane umukozi na we akavuza induru.
Yagize ati “Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha ni gute umuntu yavuza radiyo cyane ndetse n’umukozi akavuza induru, maze umugore ntajye kureba icyabaye cyangwa se abana bo muri urwo rugo ntibarebe icyabaye? Niba ataratabawe se muri iryo joro ari gusambanwa bukeye bwo yakoze iki? Twibukiranye ko uriya mwana (umukozi wo mu rugo) yari afite inshuti yari no kuzibwira ariko ntiyabikoze, ahubwo yabivuze yaravuye kwa shebuja yaratashye.”
Me Mpayimana Jean Paul yavuze ko umwana avuga ko yasambanyijwe taliki ya 21 Nyakanga, 2024 abyara taliki ya 12 Werurwe, 2025 bivuze ko yabyaye umwana inda ifite amezi 8 n’icyumweru kimwe.
Yongeraho ko ubusanzwe umuntu abyarira amezi icyenda ashobora kurengaho, kandi nyamara umuganga yemeje ko umwana yavutse nta kibazo afite ndetse yuzuye ko na byo byanarengera umukiliya we, kuko igihe umwana avuga ko yaba yarasambanyijwe ko atari byo, ngo cyereka iyo abyara taliki ya 21 Mata, 2025 cyangwa nyuma yaho.
Yasabye ko umukiriya we arekurwa by’agateganyo kuko arengana.
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwariherereye rwanzura ko nta mpamvu zihari zikomeye zatuma uriya mugabo akurikiranwa afunze, rwanzura ko arekurwa.
UMUSEKE wamenye ko ibipimo bya DNA byapimwe na Rwanda Forensic Institute (RFI) byagaragaje ko umwana wabyawe n’uriya mukozi atari uwa shebuja nk’uko yabivugaga.
Amakuru yizewe kandi avuga ko uriya mukozi wo mu rugo wareze shebuja ko yamusambanyije, uriya mwana yabyaye ari imbyaro ye ya kabiri.
Amakuru avuga ko iyi dosiye yapfundikiwe nta kongera kuyiregera mu mizi.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Ubwose iyo DNA igaragaje ko uwo mugabo atasambanije uwo mukozi , umukozi we arahanishwa iki? Yakabaye as in byiza ibyo shebuja yatakaje byose
Akarengane nigacike burundu. Uyumukobwa nako asanzwe ari n’umugore) azi neza uwo basambanye akamuterinda nigute afungisha umuntu kd abizi neza ko amubeshyera??? Nakurikiranwe birababaje
Kumusebya muruhame kumufunjyisha nokuriha umwavoka
Ibyo rwose si iby’i Rwanda. Uwo mugore wigira umwana rwose abihanirwe
birarangiriraho c uwo mugore niyishyure indishyi ya kababaro na me kandi abe ariwe ujyamo