Huye: Ubuyobozi bwa RP-HUYE COLLEGE bwanenze abahoze ari abasirikare bo muri ‘ESO’ yabaye RP-HUYE COLLEGE imyitwarire yabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa 12 Kamena 2025 nibwo Kaminuza ya RP-HUYE COLLEGE yahoze ari ishuri rikuru rya gisirikare ry’abasirikare b’abofisiye bato ‘Ecole des Sous-Officiers (ESO)” yibutse ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Umuyobozi wa RP- HUYE COLLEGE Lt.Col.Dr.Twabagira Barnabe, yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside anashimira leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Lt.Col.Dr.Twabagira yakomeje avuga ko ikigo ayaboye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 na mbere yaho cyari icya gisirikare ariko abasirikare bakibagamo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 batitwaye neza kuko bjanditse muri Jenoside, bakica Abatutsi.
Yagize ati”Abasirikare bari muri iki kigo bari bafite ingufu bazijyana mu kwica abatutsi aho basohotse mu kigo bajya kwica abatutsi bari mu bitaro bya CHUB, abari muri Kaminuza y’u Rwanda n’ahandi byumvikane neza ko ingufu bari bafite bazikoresheje ahadakwiye.”
Lt.Col.Dr.Twabagira yongeyeho ko Kaminuza ayoboye ihiga ibikorwa bitandukanye ndetse ikanahigura kandi bizahoraho aho bareba abarokotse jenoside batishoboye bakaremerwa ndetse bakanabafata mu mugongo babihanganisha.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi 1994 ari amateka mabi y’u Rwanda yo kuzirikanwa yagizwemo uruhare n’ubuyobozi bubi bwayoboye igihugu cy’u Rwanda bushyigikiwe n’abashinzwe umutekano bamwe banabaga mu kigo cya ‘ESO’ yabaye RP-HUYE COLLEGE banagize uruhare mu bwicanyi.
Yagize ati”Hari uwo muherutse kumva wari wariyise jenerali Gakwerere wakoze jenoside anica umwamikazi Rosalie Gicanda, jenoside iri mu byaha bidasaza n’abandi batarafatwa ubutabera buzabageraho.”
Meya Sebutege yakomeje avuga ko kwibuka ari inshingano ya buri munyarwanda kandi haba hanagomba kuzirikana no gufata mu mugongo abayirokotse.
Abanyeshuri bafite umuhigo
Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza ya RP-HUYE COLLEGE bavuze ko intumbero yabo atari ukwitwara nk’abari muri iyi Kaminuza mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 kandi ko ibyo bigomba kugerwaho barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uwitwa Kayihangwe Allen yagize ati”Twe ubwacu duharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tukanabishishikariza abandi kugirango jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Mugenzi we witwa Rudakubana Justin nawe yagize ati”Mbere na mbere twese twumva ko turi abanyarwanda tukunga ubumwe turwanya ikibi ndetse tukanirinda amacakubiri.”
Kaminuza ya RP-HUYE COLLEGE iri mu karere ka Huye kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi 1994, ubuyobozi bwayo n’abanyeshuri banagiye ku rwibutso rwa Murambi ruri mu karere ka Nyamagabe basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.



Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye