Perezida Tshisekedi azahura na Museveni batangize ibikorwa byo kubaka imihanda ibahuza

webmaster webmaster

Ibiganiro hagati ya Félix Tshisekadi na Yowri Museveni bizabera ahitwa Kasindi, muri Kivu ya Ruguru, Umukuru w’Igihugu cya DR. Congo yabibwiye Abanyamakuru ku Cyumweru.

Museveni na Tshisekedi bumvikanye kubaka ibikorwa remezo bifitiye ibihugu byombi akamaro

Perezida Félix Tshisekadi yavuze ko guhura na Museveni bigamije kurangiza ibijyanye no gutangira kubaka umuhanda uzahuza ibihugu byabo uvuye i Goma, ukazaca mu. cyaro cya Kasindi.

Ati “Nzajya i Kisindi, nzahahurira na mugenzi wange wa Uganda twamaze kwemeranya amasezerano yo kubaka umuhanda uzaturuka muri Uganda unyuze Kasindi ugere i Goma. Ibyo, nizera ko bizafasha mu nzira yo gushaka amahoro no kurandura imitwe yitwaje intwaro aho babwe bakoresha intambara mu nyungu z’ubucuruzi.”

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko uku guhura kw’abakuru b’ibihugu byombi guteganywa ku wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021.

Mu kiganiro yahaye Abanyamakuru, Felix Tshisekedi uri i Goma yaburiye abitwaje intwaro bahungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cye, avuga ko benshi bazahasiga ubuzima.

Ati “Hashyizeho ibihe bidasanzwe kubera ko hari ubwo bikenerwa ko gukoresha ingufu za gisirikare biba ngombwa. Kandi izo ngufu zizakoreshwa kugera ku guhunga kw’inyeshyamba ya nyuma. Inyeshyamba (yabise “barbares”) zizi ko ubu twiyemeje kuzirandura burundu. Bazagerageza kongera kwisuganya bakora ibikorwa bibi. Ariko benshi bazahasiga ubuzima. Ntabwo tuzacika integer, ntabwo binteye impungenge, ntabwo tuzasubira inyuma ndetse ntituzisubiraho ku cyemezo cyafashwe.”

Intara za Kivu ya Ruguru na Ituri zoyobowe gisirikare ku itegeko ryatanzwe na Perezida mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW