Nagahweje Petronille w’imyaka 70 y’amavuko yabwiye UMUSEKE ko atewe impungenge n’indwara idasanzwe yibasiye ubuhinzi bwe bw’inanasi, gusa Akarere kavuga ko kagiye kumushakira ubufasha.
Nagahweje Petronille wo mu Mudugudu wa Gitwa, mu Kagari ka Kirwa mu Murenge wa Kayenzi, avuga ko amaze imyaka 40 ahinga inanasi.
Uyu mukecuru avuga ko inyungu akura muri iki gihingwa yatumye abasha kwishyurira abana be 10 amashuri, ubu bakaba bararangije kwiga ndetse 8 muri bo barubatse.
Nagahweje avuga ko muri iyo myaka yose, yakoraga uyu mwuga afatanyije n’umutware we aza gupfa mu myaka yashize.
Ati: ”Sinigeze ntezuka nakomeje kwagura ubuso mpingaho ubu nibwo zitangiye kwibasirwa n’indwara idasanzwe.”
Uyu mubyeyi avuga ko indwara yibasiye igihingwa cy’inanasi ze imuteye impungenge kuko kugeza ubu nta muti arabona wo kuzitera.
Nagahweje yavuze ko iyo asaruye akuramo amafaranga yakoresheje ahemba abakozi n’andi yashoye mu kuzitunganya, agasagura arenga ibihumbi 40 buri kwezi.
Cyakora akavuga ko iki gihembwe ashobora kubona inyungu nkeya bitewe n’umubare w’inanasi zirwaye.
Mu Kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Kamena 2021, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadée avuga ko hari igihe 90% by’igihingwa cy’inanasi cyigeze kwibasirwa n’indwara mu myaka yashize barazirandura.
Tuyizere akavuga ko hari abafatanyabikorwa biyambaje bongera gutanga imbuto nziza.
Yagize ati:”Inanasi zigira uburwayi ku buryo bigorana kubuvura, ariko tugiye gushaka uko dufasha uwo muhinzi kugira ngo adahomba.”
Uyu Muyobozi yavuze ko bagiye kuvugana n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) barebe umuti baha uyu muhinzi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bwatangiye kubaka ikusanyirizo rizajya ryakira umusaruro w’igihingwa cy’inanasi mu Murenge wa Kayenzi ukunze kweramo inanasi, akaba ari yo mpamvu bifuza gushyira ingufu mu kwita kuri iki gihingwa ku buryo bw’umwihariko.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi