Nkuko byagenze ku byiciro bitandukanye by’imirimo n’ubucuruzi, ubucuruzi bw’akabari na bwo buri mu bwakozweho n’ingaruka za Covid-19 kuko abakora ubu bucuruzi basabwe gufunga imiryango y’aho bakoreraga ndetse benshi muri bo ubuzima bwabo bwugarijwe n’ubukene.
Kuva mu ntangiriro za Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga ku butaka bw’u Rwanda, Leta yahise ishyiraho ingamba zijyanye no guhangana na cyo, kuva icyo gihe ubucuruzi bw’utubari ntiburongera kwemererwa gukora bene bwo baratakambira Leta ngo ibagoboke.
Bamwe mu bacuruzaga utubari biganjemo Abagore baganiriye na UMUSEKE, bahuriza ku kuba uru rwego rwakwibukwa bakaba bagenerwa inkunga y’ingoboka kuko usibye ubukene, Banki zatangiye guteza mu cyamunara imwe mu mitungo bari baratanzeho ingwate ngo bakore ubucuruzi bwabo.
Hari n’abavuga ko babuze igishoro ngo babe bakora ubundi bucuruzi kugira ngo iminsi ibashe kwicuma kuko amafaranga bari barashoye mu bucuruzi bw’akabari yahombye ku buryo bugaragara.
Usibye bene utubari, hari umubare munini w’abakoraga mu tubari babuze imirimo, muri abo harimo n’abagisirisimba ku bahoze ari abakoresha babo ngo babishyure amafaranga bakoreye ariko icyizere cyo kuyabona ntacyo.
Mukamwiza Nadege, ni umucuruzi w’akabari ahazwi nko muri Koridoro mu Gipoloso i Remera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kuba amaze umwaka n’amezi adakora byahungabanyije cyane ishoramari rye.
Avuga ko yagerageje kwizirika umukanda ariko ubu bikaba byaranze kuko kwishyura ubukode bw’inzu kandi adakora byamunaniye ndetse na bimwe mu bikoresho bikaba byarangiritse.
Ati “Ubu ntegereje icyo Imana izakora, ari njye n’abakozi nakoreshaga twugarijwe n’ubukene bukabije, mbese ni ibihombo gusa.”
- Advertisement -
Umucuruzi ufite akabari mu Murenge wa Gatenga utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko n’ubwo utubari twahagaritswe mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 hari bamwe bize uburyo bwo kurema utubari aho tutemewe bigatuma abafite utubari tuzwi babigenderamo.
Ati “Bafata ahakorerwaga ubundi ubucuruzi nyuma hagahindurwa ibisa nk’akabari binyuranyije n’amabwiriza, urumva twebwe dufite utubari tuzwi gufungura si vuba kandi inzoga n’ubundi ziranyobwa.”
Asanga Leta ikwiriye kubadohorera cyangwa ikabaha inkunga y’ingoboka kuko Covid-19 yahungabanyije ku buryo bukomeye ubucuruzi bwabo kandi ari bwo bwari bubatunze n’imiryango yabo ndetse n’amadeni ya Banki akaba ataboroheye.
Ati “Ubu za banki zihora zitwishyuza ariko ntaho twakura ubwishyu kuko aho twabukuraga hatagikora.”
Uwitwa Uwitonze wari ufite akabari i Nyabisindu avuga ko kutabasha kwishyura za banki ari ikibazo gikomeye kuko zakomeje kubara inyungu. Mu rwego rwo kwirinda ko ingwate ye yatezwa cyamunara yahisemo kugurisha ibikoresho byose yishyura ideni maze afunga imiryango.
Ati “Ubu ndi mu rugo nabuze n’igishoro ngo njye gucuruza ubuconsho, abana ku mashuri ni rwaserera.”
Abacuruzi baganiriye na UMUSEKE bahuriza ku kuba Leta yabadohorera maze bagasubukura ubucuruzi bwabo bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bikorwa mu zindi serivisi.bemeza ko bakubahiriza ingamba zose ariko bagacuruza.
Usibye gufungurirwa ubucuruzi basaba ko Ikigega nzahurabukungu cyabarengera bakabasha kwigobotora ubukene bubugarije cyangwa bagafashwa kubona igishoro bakagana ubundi bucuruzi bwemewe mu gihe Leta yabona ko gufungura utubari bitari hafi.
Bimenyerewe ko utubari, ari ahantu hahurira abantu bagamije gusabana, aho benshi iyo bamaze kunywa inzoga bahuza urugwiro, bamwe bagahoberana, bagafatana, ibi bikaba ari bimwe mu byongera ibyago byo kwanduzanya icyorezo cya Covid-19 ku kigero cyo hejuru.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF ruvuga ko bisaba ubwitonzi kugira ngo uwanyoye nasinda akomeze yubahirize amabwiriza yo kwirinda Covid-19 gusa basaba abakora ubwo bucuruzi kwihanagana bakazakomeza kubakorera ubuvugizi ku nzego bireba.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jaen Marie Vianney Gatabazi, ubwo yari kuri RBA aherutse gutangaza ko ibijyanye no gufungura utubari bitari vuba kuko ari twinshi bigoye kutugenzura.
Yagize ati “Ntushobora kugenzura abanywa, ntushobora guhagarika umupolisi cyangwa umuyobozi kuri buri kabari, ibyo ntabwo byashoboka, ubushobozi ntabwo bwaboneka.”
Yakomeje agira ati “Tukaba dusaba abantu kuko kunywa ntabwo bibujijwe, niba ashobora kugura inzoga kuri butiki cyangwa kuri hoteli akayijyana mu rugo, ntabwo kunywa bibujijwe. Ikibujijwe ni ukujya guhurira ahantu, abantu bakanywa bagasabana kandi uko agenda anywa niko agenda atakaza ubushobozi bwo kubahiriza ya mabwiriza.”
Kugeza magingo aya, Minisiteri y’Ubuzima ntacyo iravuga ku gihe utubari tuzongera gufungura.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW