Ubujura bwa moto bwafashe intera, herekanywe abaziba bakazijyana kuzikuramo ibyuma i Muhanga

webmaster webmaster

Nsengiyumva Obed wibaga moto mu Mujyi wa Kigali akazijyana i Muhanga yafatanywe n’abandi batatu barimo abakanishi babiri bazikuragamo ibyuma na nyiri garaje bazihamburiragamo.

Aba uko ari bane bemera ko bakoranaga mu kwiba moto zivuye i Kigali zikajyanwa i Muhanga

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali i Remera, nibwo abantu bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba moto beretswe Itangazamakuru.

Igikorwa cyo kubata muri yombi kikaba cyaratangiye ubwo uwitwa Nsengiyumva Obed tariki ya 23 Nyakanga 2021, yafatanwaga moto ebyiri azijyanye mu igaraje rya Mudahemuka Francois mu Karere ka Muhanga, aho yasangaga abakanishi babiri, Niyonsaba Severin na Ndungutse Jacques bazihamburaga bakazikuramo ibyuma.

Nsengiyumva yemeye ko yari akorera ubu bujura bwa moto mu Mujyi wa Kigali akazijyana i Muhanga, mu igaraje rya Mudahemuka.

Ati “Natangiye kwiba moto mu kwezi kwa Gatanu 2021 kugira ngo nihimure ku yange yari yibwe, tariki 23 Nyakanga 2021, nibwo Polisi yamfatiye ku Ruyenzi, mu Karere ka Kamonyi, bamfatana moto ebyiri narimfite mu modoka nzijyanye i Muhanga.”

Yakomeje agira ati “Nifashisha imfunguzo zincurano nari mfite, aho nasangaga moto iparitse nkayitwara, ndicuza ku byaha nishoyemo, nkanasaba n’undi wese ufite ibitekerezo nk’ibi kubireka.

Nyiri garaje Mugahemuka Francois yemeye ko yari yaramaze kumenya iby’ubu bujura, asaba imbabazi kuba yaramenye amakuru ntayatangire ku gihe.

Ati “Nari naramenye ko Nsengiyumva azana moto mu igaraje yange, ariko nahise nsaba abakozi bange kutazongera kumwemerera kuzana moto iwange. Ndemera ko nakoze amakosa yo kumenya ubujura simpite ntanga amakuru ngo bafatwe.”

Ndungutse Jacques na Niyonsaba Severin bemeye ko bakoranaga na Nsengiyumva wabazaniraga moto bakazikuramo ibyuma bakagurisha ibindi bakabishyira mu zindi moto.

- Advertisement -

Bavuze ko ku wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, yari yabahamagaye ababwira ko afite moto ebyiri agurisha, bakamubwira ko nta mafaranga bafite bemeranya ko azizana bakazihisha kuri imwe muri sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli, bakaza gufatwa batarasohoza umugambi wabo.

Umwe mu bibwe moto iri mu zafatiwe ku Ruyenzi, Nkusi David yavuze ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwa GPS yari ifite yahise yiyambaza Polisi nyuma yo kwibwa.

Ati “Ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2021, nibwo moto yange yibwe aho nari naparitse ngiye guhaha mu isoko, kubera ko yari ifite GPS nahise nitabaza Polisi itangira kuyishaka. Ndashimira Polisi kuba yamfashije kumbonera moto, abamotari bagenzi bange bajye bakoresha ikoranabuhanga kuko iyo yibwe byoroha kuyishakisha.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yibukije abajura bose kubicikaho kuko utarafatwa ngo ni igihe cye kitaragera, naho ubundi azafatwa.

Ati “Nta kintu gihambaye kirimo mu kubafata, dupfa kuba twamenye amakuru barafatwa.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko “abantu batumva”, ati “Ejo bundi twari hano twerekana abantu biba moto, icyo gihe twanavuze ko hari moto ebyiri zari zibwe kandi abazibye bari bufatwe, igihe cyageze rero ngaba bafashwe.”

Yavuze ko abo berekanye ubushize bategaga igico abamotari bakabambura moto, ariko aba bo bafite umwihariko wo gukoresha imfunguzo z’incurano basanga moto nyirayo ayisize ahantu bakayifungura bakayitwara.

CP Kabera yasabye ababikora cyangwa ababitekereza kubicikaho, yibutsa abafite amagaraje n’abacuruza ibyuma by’ibinyabiziga kujya bagenzura neza ibibera aho bakorera.

Ati ”Icyo tubakangurira ni ukuba maso bakamenya ko iyo umuntu azanye ikinyabiziga mu igaraje agomba kugaragaza ibyangombwa byacyo byemeza ko ukizanye ari nyiracyo. Abazana ibice by’ibinyabiziga bakababaza aho babikuye kuko hari igihe baba babikuye mu bindi binyabiziga.”

Uko ari bane bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ngo bakorerwe dosiye.

Nibahamwa n’icyaha cyo kwiba bazahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Naho ingingo ya 177 ivuga ko Umuntu wese ugurisha cyangwa utangaho ingwate ikintu kimukanwa cyangwa kitimukanwa azi ko atari icye aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Uyu ni we wafatanwe moto 2
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW