Abarimu barataka amafaranga y’umurengera bakatwa n’Umwalimu SACCO n’inyungu iri hejuru ya 16%

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Hari bamwe mu barimu bakorana na Koperative Umwalimu SAACO bavuga ko babangamiwe n’amafaranga bakatwa batazi impamvu zayo harimo ay’umunyamuryango, umufuragiro n’ubwizigame bwa 5% bajya kureba bakabubura, bakababazwa n’uko iyo batse inguzanyo ku bwizigame bakwa inyungu iri hejuru ya 16%. 

Abarimu barinubira ko bakwa nyungu ya 16% ku nyungu y’inguzanyo baba batse ku bwizigame bwabo

Abaganiriye n’Umuseke basaba Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) kubarenganura kuko umushahara wabo uhera muri uko kubakata kwa hato na hato.

Aba barimu bavuga ibi mu gihe Umwalimu SACCO ari Koperative Leta yashyizeho muri gahunda zo guteza imbere imibereho ya mwarimu, mu rwego rwo gutanga inguzanyo ku nyungu iri hasi kandi mwarimu akayibona byihuse ngo abashe kwiteza imbere.

Bamwe mu barimu baganiriye n’UMUSEKE bavuga ko amafaranga bakatwa adasobanutse, harimo 5% by’umushara yitwa ubwizigame, ay’umunyamuryango n’umufuragiro, umugabane shingiro n’andi ngo batazi ayo ari yo.

Bakababazwa n’uko ubwizigame bwabo bajya kureba bagasanga bwaragabanutse batazi aho bwagiye, ibi bikajyana n’uko ubu bwizigame batajya babuhabwa uretse ngo kuyahabwa nk’inguzanyo ku nyungu iri hejuru ya 16%.

Muhorakeye yigisha mu Karere ka Kamonyi, avuga ko kubakata umushahara wabo bikomeza kubadindiza kandi iki kigo baragishyiriweho ngo kibafashe kwiteza imbere.

Ati “Iki kibazo ni rusange, badukata amafaranga mu buryo budasobanutse harimo 5% y’umushara yitwa ubwizigame. Mu yandi makoperative ubu bwizigame bwawe bigera igihe bakabuguha none twe ntibayaguha.”

Yakomeje agira ati “Ikintu kibabaje iyo ukeneye bwa bwizigame bwawe bakubwira ko bakuguriza gusa ukazishyura ku mushara w’ukwezi gutaha ku nyungu ya 16%. Ubundi se kuki badufata bugwate batareka ngo utishimiye iyi mikorere abe yajya ahemberwa mu yindi banki? Baje bavuga ko baje gufasha mwarimu kwiteza imbere, ariko bo bashaka kwiyubakira ikigo gikomeye banyuze mu barimu.”

- Advertisement -

Undi mwarimu yagize ati “Ibintu bakora ni ukuturya, kuko ubwizigame badukata ubundi buba ari ubw’umuntu ku giti cye. Ejo bundi nari mfiteho amafaranga ibihumbi 24, ejo bundi bankata 12, 000 urumva ko yakabaye ibihumbi 36, none nagiye kureba nsangaho 22, 000 y’ubwizigame gusa.

Ubu se wambwira ko yagiye he kandi nta nguzanyo yabo mfite kandi imifuragiro n’ay’umunyamuryango baba bayakase ku ruhande.”

Mu bandi barimu bibaza, ni igihe gutanga ubwo bwizigame bizarangirira, bakanavuga ko batumva ukuntu wakwishyuzwa inyungu ya 16% ku nguzanyo iva mu bwizigame baba bagukase. Ibintu bavuga ko ari akarengane.

UMUSEKE washatse kumenya icyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative RCA kivuga kuri iki kibazo cy’abarimu, Prof. Harelimana Jean Bosco uyiyobora, avuga ko Umwalimu SACCO ari koperative icuruza imari ifite amategeko igenderaho agenwa na Banki Nkuru y’Igihugu.

Asaba abarimu kudafata aya mafaranga bakatwa nk’ikibazo kuko ari yo abagarukira iyo basaba inguzanyo ziciriritse.

Ati “Umwalimu SACCO ni koperative icuruza imari ifite amategeko igenderaho ya Banki Nkuru y’Igihugu, hari ikigero cy’ubwizigame bagomba guhora bariho kugira ngo bakore bunguka. Gusaba inguzanyo cyangwa kwizigama bijyana n’icyerekezo ikigo gifite. Iki kigo cyashyiriweho guteza imbere umwarimu, ayo mafaranga niyo agaruka atangwa nk’inguzanyo iciriritse ku bazikeneye, nta mpamvu n’imwe yo kuyabonamo ikibazo.”

Akomeza avuga ko abarimu bavuga ko ubwizigame bwabo bugabanuka ibyo bidashoboka keretse mu gihe nyirabwo yabutwaye cyangwa ikigo kigahomba, ariko ngo ku Umwalimu SACCO siko bimeze kuko utera imbere umunsi ku munsi.

Prof. Harelimana, avuga ko abarimu bavuga ko hari amafaranga yandi batazi bakatwa harimo imifuragiro baba badafite amakuru ahagije, bityo ko bakwiye kujya gusobanuza Umwalimu SACCO.

Yagize ati “Twasuzumye ibyo iki kigo gikora dusanga biri mu nzira yo kwiyubaka kigakomera, rero abo ni abadafite amakuru kuko usanga hari abitiranya ibintu. Bakwiye kwegera ikigo cyabo bagasobanuza batanyurwa bakatugana.”

Yakomeje avuga ko Amakoperative acuruza imari atagereranywa n’andi atandukanye.

Ati “Ntiwagereranya amakoperative y’abahinzi n’acuruza imari kuko imicungire yayo itandukanye. Icyerekezo cy’iki kigo gishyirwaho n’inteko rusange bityo iby’amafaranga akatwa akaba ari bo babigena.”

Abarimu barataka amafaranga y’umurengera bakatwa n’Umwalimu SACCO n’inyungu iri hejuru

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW