Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Agaciro ka miliyari ari mu mishinga ya Leta mu rwego rw’ibikorwa remezo, umubare munini upiganira aya masoko, ubunyangamugayo buke bw’abayatanga, ndetse n’amategeko akirimo ibyuho byagaragajwe ko ari yo nkingi ya mwamba ya ruswa y’ikigugu irimo.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 03 Nzeri 2021, Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International ishami ry’u Rwanda ku bufatanye n’Urugaga rwa Injennyeri mu Rwanda bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bakoze bagamije kureba imiterere y’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo mu mitangire y’amasoko ya Leta mu rwego rw’ibikorwa remezo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi yashimangiye ko ruswa nini ikigaragara mu mitangira y’amasoko ya Leta. Ibintu yemeza ko biterwa n’ubwinshi bw’abashaka ayo masoko ndetse n’agaciro kari hejuru aba afite.
Ati “Ruswa irahari kandi nini bitewe n’ibyo twabonye mu bushakashatsi. Amasoko ya Leta aba abarirwa mu ma miliyoni na za miliyari, wareba abayashaka ugasanga ba rwiyemezamirirmo bayakeneye ni benshi kuko harimo umugati munini. Ibi bitera isibaniro ry’ubwinshi bwabo, ndetse bigatuma bayarwanira byahurirana n’abayatanga bafite ubunyangamugayo buke ugasanga ruswa iracyiganje.”
Apollinaire Mupiganyi yagaragaje ko hari bamwe mu bayobozi b’ibigo bashyira ukuboko kwabo mu kanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta bitewe n’ubunyangamugayo buke, bigatuma ibyemezo bifatwa n’aka kanama hari aho bibogama.
Yagize ati “Hari aho twasanze harimo ukuboko kwa bamwe mu bayobozi b’ibigo mu kanama gatanga amasoko ya Leta, bigatuma amasoko rimwe na rimwe ahabwa abantu batari bayakwiye kubera inyungu za bamwe ziterwa na ya ruswa.”
Yakomeje agira ati “Akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta hari igihe usanga ibyemezo byako byavuguruwe ku munota wa nyuma iyo hagiye kwemezwa rwiyemezamirimo watsinze hagakorwa amakosa nk’uko twagiye tubigaragarizwa na bamwe. Habaho guhuza inyungu n’abapiganira amasoko ugasanga hari uwadodewe umwenda wo kwegukana isoko, abandi bakaza bigera gusa.”
Ba rwiyemezamirimo bakoreweho ubushakashatsi byagaragaye ko hejuru ya 50% by’ababajijwe bavuze ko harimo ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta mu rwego rw’ibikorwa remezo. Ni mu gihe, abasabwe ruswa bari hejuru ya 20%, naho abayatswe bakayitanga bakaba ari 14%.
- Advertisement -
Transparency International Rwanda yashimye intambwe yatewe mu itangwa ry’amasoko ya Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga “E-procurement”. Gusa ngo haracyari icyuho kuko imicungire y’isoko igikorwa abantu bahura amaso ku maso.
Ibi ngo bikwiye kujyana n’uko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwakoreshwa kugeza igihe rwiyemezamirimo na we yakishyurwa ikoranabuhanga rikoreshejwe. Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko hagitangwa ruswa kugira ngo ba rwiyemezamirimo bishyurwe vuba.
Hagaragajwe ko ruswa mu mitangire y’amasoko ituma ibikorwa bimwe na bimwe bidindira ntibirangirire ku gihe. Ibikorwa remezo bimwe na bimwe bigakorwa bitujuje ubuziranenge n’ibindi biteza ibihombo Leta.
Transparency International Rwanda yasabye ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta (RPPA), gikwiye kuvugurura amategeko aho hari icyuho ku ngwate itangwa na rwiyemezamirimo watsindiye isoko, aho iyi ngwate ifite igihe cy’umwaka bityo ngo iyo arangije isoko asubizwa ingwate bigatuma mu gihe hagize ibyo yakoze nabi bigaruka kuba umutwaro ku gihugu.
Ubu bushakashatsi bwakorewe kuri ba rwiyemezamirimo bagera kuri 400, abagore bari 17.76% abagabo bari bihariye 82.24%. umubare mu nini bari hagati y’imyaka 24 na 40 ku kigero cya 46.71%.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW