Iburengerazuba: Guverineri Habitegeko yasabye abanyarwanda baba mu mahanga kuza gushora imari muri iyi Ntara

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’UMUSEKE, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yavuze ko Intara y’Iburengerazuba ifite ibyiza nyaburanga n’ibikorwa remezo bikomeje kwagura ubwiza bw’iyi Ntara no gukurura ba mukerarugendo, asaba Abanyarwanda batuye mu mahanga kuza gushora imari muri iyi Ntara.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois asanga ari amahirwe gushora imari muri iyi Ntara.

Mu bikorwa remezo, Guverineri Habitegeko yavuze ko harimo umuhanda wa Kivu Belt unyura mu Turere dutanu dukora ku kiyaga cya Kivu, ni umuhanda ufite akamaro haba mu buhahirane bw’abaturage b’Uturere twa Rusizi, Rubavu, Karongi, Rutsiro na Nyamasheke.

Habitegeko ati “Uhuza imijyi yunganira Kigali harimo Rusizi,Rubavu ndetse na Karongi, ibyo hari icyo bivuze mu guteza imbere ubucuruzi ndetse no kugirango ibikorwa remezo by’ubukerarugendo muri ako gace bigerweho kuburyo bworoshye.”

Yakomeje avuga ko muri iyi Ntara hari ibikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye byakuruwe n’uyu muhanda bikaba bifasha ba mukerarugendo bahatemberera ndetse hakaba hari n’ibikorwa biteza imbere abaturage byabyawe n’ikorwa ry’uyu muhanda unyurwamo n’abantu benshi.

Guverineri yakomeje agira “Intara y’iburengerazuba ni intara ifite ibyiza nyaburanga byinshi bikurura ba mukerarugenda n’abandi baba hanze bashaka gusura no kuruhuka , navuga ikiyaga cya kivu niyo mazi magari dufite hano mu gihugu kikaba kiri ahantu duhana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.”

Pariki y’igihugu ya Nyungwe, Mukura na Gishwati avuga ko ziri mu byinjiriza igihugu binyuze mu bukerarugendo.

Ati “Hari n’ubukerarugendo abantu batari bamenyereye “Agro Tourisme” aho abantu basura inganda z’icyayi n’ubuhinzi bw’icyayi tukabona abasura ikawa imisozi n’ibirunga ni ibintu nabyo biri gukurura ba mukerarugendo.”

Mu bikorwa remezo leta yagiye ishyiraho kugira ngo habe nyabagendwa harimo kubaka imihanda, harimo iyuzuye n’umuhanda Ngororero-Mukamira na Karongi-Ngororero uri gukorwa n’ibibuga by’indege bya Rubavu na Kamembe.

- Advertisement -

Guverineri Habitegeko asobanura ko Intara y’Iburengerazuba ari nk’irembo ry’abantu bambukiranya imipaka kuko imipaka yo muri iyi Ntara ariyo inyurwaho n’abantu benshi muri Afurika no ku isi.

Ati “Turi muba mbere mu rujya n’uruza rw’abantu ibyo byose bituma aho hantu kuhagenderera no kuhasura ari ibintu bigenda byoroha.”

Guverineri Habitegeko asaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo no kubibyaza umusaruro.

Abikorera bo mu Ntara y’Iburengerazuba, barashishikarizwa gushora imari mu bikorwaremezo bifitanye isano n’itangwa rya serivisi kugira ngo bashobore kungukira kuri ba mukerarugendo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW