Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Perezida Paul Kagame yashimye umusanzu u Bushinwa bukomeje gutanga mu iterambere rya Afurika n’u Rwanda by’umwihariko, asaba ko abakerarugendo b’Abashinwa baza gusura u Rwanda ari benshi kuko boroherezwa ku bijyanye na visa.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021, ubwo hatangizwaga Inama igamije ishoramari n’ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Bushinwa izwi nka ‘China-Africa Economic and Trade Expo’.
Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 50 ishize hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati yarwo n’u Bushinwa, avuga ko bishimangira ubufatanye bukomeje kuranga ibihugu byombi.
Ati “Uyu mwaka ni uwa 50 habayeho amasezerano y’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa. Intego yacu ikomeye ni ukurushaho gushimangira umubano wacu no mu kindi gice cy’ikinyejana cy’ubufatanye kiri imbere.”
Muri iyi nama Perezida Kagame, yashimye uruhare rw’Ubushinwa mu guteza imbere ishoramari rikomoka ku buhinzi, ashimira umuhate wa Perezida Xi Jinping mu guteza imbere Afurika muri rusange.
Ati “Twamaze kubona agaciro k’iki gikorwa. Mu nama yabaye bwa mbere mu 2019, ibigo by’Abanyarwanda byageze ku mahirwe y’ubucuruzi, by’umwihariko mu bijyanye n’isoko ryo kugurisha ibikomoka ku buhinzi ku isoko ry’u Bushinwa.”
Yakomeje ati “Ibi byafashije mu kuzamura intego zacu mu bijyanye n’urwego rw’ubucuruzi bw’ikomoka ku buhinzi kandi turishimira uko abakiliya bacu b’Abashinwa bakiriye urusenda, icyayi n’ikawa by’ubwiza buhebuje.”
Perezida Kagame yashimye abategura iyi nama ndetse ashishikariza Abashinwa gusura u Rwanda kuko bashyiriweho uburyo bwo guhabwa Visa bageze mu gihugu.
- Advertisement -
Ati “Ndashimira abazakira iri murikagurisha uyu mwaka: ubuyobozi bw’Intara ya Hunan. Umujyi wa Kigali n’Intara ya Hunan biri kuganira ku bufatanye mu by’ubukungu n’uburezi kandi twiteguye gukorana namwe.”
Yakomje agira ati “Ndashaka kubabwira ko u Rwanda rufite uburyo bwo guha Visa abaturage bose b’u Bushinwa bageze mu Rwanda, ku bw’ibyo munyemerere mpe ubutumire ba mukerarugendo b’Abashinwa bwo gusura u Rwanda no kwibonera ibyiza byihariye brimo inyamaswa zo mu gasozi n’uburyo bwiza bwo kwakira abantu bw’Abanyafurika.”
Perezida Kagame yashimiye Perezida Xi Jinping ubufasha yahaye u Rwanda na Afurika bugamije guhangana na COVID-19.
Ati “Nashakaga gusoza nshimira Perezida Xi Jinping kubera uburyo butandukanye bw’ubufatanye n’ubufasha u Bushinwa bwahaye u Rwanda na Afurika mu bijyanye n’icyorezo cya COVID-19. Ibi bikorwa ni gihamya cy’imbaraga z’umubano ukomeye uri hagati ya Afurika n’Ubushinwa n’akamaro ko guhora duharanira kunoza ibyo dukora dufatanyije.”
Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri itegurwa na Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa n’Intara ya Hunan, igahuza abashoramari n’abacuruzi baturutse ku Mugabane wa Afurika n’u Bushinwa.
Byitezwe ko muri iyi nama hazigirwamo ibintu bitandukanye birimo ibijyanye ubucuruzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga mu buhinzi, inganda, ibikorwaremezo, imari n’ingufu.
Umubano w’u Rwanda umaze igihe aho ibihugu byombi bifatanya mu bijyanye n’Uburezi,Ubuzima ndetse n’Ubucuruzi.
Mu mwaka wa 2018 U Rwanda n’Ubushinwa byasinyanye amasezerano 15 y’ubufatanye nyuma y’uruzinduko rwa Prezida w’Ubushinwa Xi Jinping yagiriye mu Rwanda.
Ayo masezerano ari mu rwego rw’ubucuruzi, ishoramari, ingendo zo mu kirere, urwego rw’ubuzima n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW