Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Kuba Abanyarwanda batitabira gusura ibyanya nyaburanga birimo pariki y’ibirunga, impuguke mu bukerarugendo zisanga inzitizi zihari ari ubukene butuma benshi batabasha kugera no kwishyura ikiguzi cya ba mukerarugendo kuko kiri hejuru.
Ibi byagarutsweho na Dr. Emmy Tushabe, kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nzeri 2021, ubwo Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga UTB yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’Ubukerarugendo usanzwe wizihizwa tariki ya 27.
Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga UTB, Dr. Emmy Tushabe, avuga ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere ubukerarugendo gusa ngo haracyari ikibazo cy’abamukerarugendo b’imbere mu gihugu kuko abenshi bava hanze y’u Rwanda.
Ati “Leta yakoze byinshi, iyo ubonye ubukerarugendo bw’u Rwanda usanga ba mukerarugendo benshi bava hanze. Abanyarwanda kugirango basure ibyanya nyaburanga haracyabura kwitabira ku kigero cyo hejuru. Impamvu usanga nta bushake, abandi bakagira imyumvire yo kumva ko ari abadafite icyo gukora ku buryo usanga basuzugura kujya gusura ahantu runaka nko mu Birunga cyangwa muri pariki y’Akagera.”
Uyu mushakashatsi ashimangira ko ibiciro byo gusura nk’ingagi biri hejuru bituma benshi batabasha kubona amikoro yo kuzisura kubera ikibazo cy’ubukene.
Yagize ati “Indi mpamvu nyamukuru ituma abantu batitabira gusura iby’iwacu ni ubukene, nk’ibiciro byo gusura ingagi biri hejuru kuko nta munyarwanda wabasha kwishyura amadorari 1,500 agera kuri miliyoni imwe n’igice y’amanyarwanda, urumva ko ari menshi haba ku munyarwanda n’abanyamahanga. Kenshi usanga harimo n’urugendo rurerure kugirango ugere nko mu Birunga cyangwa mu Akagera.”
Dr. Emmy Tushabe, asanga hakwiye gukomeza gushihsikariza abantu gukangukira gusura iby’iwabo kuko bibabaje kuba umuntu uturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aza kureba ingagi hari umunyarwanda utazizi.
Ati “Byinshi ubuyobozi bwarabikoze ariko hakwiye gukomeza gushishikariza abantu kumva ko ari ibyabo, abantu bakwiye guhugurwa bakamenya n’akamaro ko gufata akanya ko gusura ibyo byanya nyaburanga kuko bakwiye kwigishwa ko ari uburyo bwo kuruhura mu mutwe. Igihugu gikura amafaranga atari make mu bukerarugendo kuko ingagi zisurwa cyane ugereranyije no mu karere, rero abanyarwanda nibabikunda bakumva ko ari ibyabo bizakomeza kuzamuka.”
- Advertisement -
Nubwo ibiciro biri byo gusura ingagi ngo biri hejuru, Dr. Tushabe yemeranya na leta yahisemo kugishyira hejuru kuko bifite akamaro kanini mu kurushaho kuzibungabunga.
Yagize ati “Ushobora kumanura igiciro kubera abantu basura ingagi ari benshi ugasanga zirwaye indwara, mu rwego rwo kuzibungabunga ugabanya umubare rero igiciro nicyo kibifasha. Uramutse ushyizeho ibiciro biri hasi abantu bose bajyayo kandi nta gihe kinini wazimarana kandi zikenewe no mu myaka ijana iri imbere.”
Kuri uyu mushakashatsi ku bukerarugendo hari uburyo abona ubukerarugendo bw’u Rwanda mu karere ku kigero cyo hejuru kubera umutekano n’ibikorwaremezo byubatswe.
Dr. Tushabe ati “Ubukerarugendo by’u Rwanda buhagaze neza, gusura ingagi mu Rwanda ni 1,500$, Uganda ni 600$ naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni 300 ariko u Rwanda rwakira ba mukerarugendo benshi kandi ibiciro biri hejuru. Urebye ibikorwaremezo byarubatswe nk’amahoteli, imihanda n’ibindi, ntitwakibagirwa umutekano kuko benshi bazi ko nibaza bazasubirayo amahoro bitandukanye n’ahandi.”
Uyu mushakashatsi asoza asaba ko leta ikwiye guteza imbere ubundi bwoko bw’ubukerarugendo nk’ubugeni, umuco, n’ibindi. Gusa ibi bizajyana no kongera ubumenyi abakora muri uru rwego.
Urwego rw’ubukerarugendo umwaka wa 2019 rwinjirije u Rwanda amadorari y’Amerika agera kuri miliyoni 438$, gusa kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, mu mwaka wa 2020 amafaranga yinjijwe yaragabanutse kuko ibikorwa bimwe na bimwe byari byarafunze,bityo ayinjizwa n’uru rwego yaramanutse agera kuri miliyoni 121$.
Mu rwego rwo kurushaho gukurura ba mukerarugendo u Rwanda rwahizemo gushora imari mu bufatanye n’amakipe y’umupira w’amaguru akomeye mu Burayi ya Arsenal na PSG.
Muri Gicurasi 2018 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Arsenal FC yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bwongereza (Premier League), u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho Arsenal yambara “Visit Rwanda” ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.
Ayo masezerano yongeye kuvugururwa muri uyu mwaka wa 2021. Ni mu gihe andi masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’u Rwanda n’Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa kuva mu 2019.
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW