Abafite utubari bongeye kwihanangiriza ko utubyiniro tutakomorewe nyuma gufunga akabari ka “People”

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

 Nyuma y’uko mu masaha ya saa mbili z’umugoroba  mu kabari ko Mu murenge wa Kacyiru kazwi nka People ubuyobozi bwasanze mu kabyiniro kako karimo abantu  benshi babyina, umujyi wa Kigali wahise ufata icyemezo cyo kugafunga kubera kurenga ku mabwiriza agenga utubari muri iki gihe cya Covid-19. Maze usaba abafite utubari kwibuka ko utubyiniro tutemewe.

Abafite utubari bongeye kwibutswa ko utubyiniro tutemewe kandi ko nta kudohoka

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nyuma yo gufunga aka kabari, bwongeye kwihanangiriza abafite utubari ko utubyiniro tutemewe, uretse abacuranzi basusurutsa abantu barimo.

Nk’uko babinyujije kuri Twitter, bibukije abafite ama Hotel, Restora n’utubari kutadohoka ku ngamba zo  kwirinda icyorezo cya Covid-19 bakubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Bagize bati “Mu nama yabaye ejo abafite Hotel, resitora n’utubari bongeye gusobanurirwa ko utubyiniro tutakomorewe, ahubwo icyemewe ari abacuranzi bashobora gususurutsa abahasohokeye mu gihe bafata amafunguro cyangwa ibinyobwa.”

Umujyi wa Kigali wavuze ko ibyo aka kabari kakoze bitari bikwiye kandi baganirijwe n’ubuyobozi ku gukaza ingamba. Bityo n’abandi bakora ibyo bikorwa by’ubucuruzi n’abantu bakira ibirori bihuza abantu benshi bibutwa kubahiriza amabwiriza agenga ubucuruzi bw’utubari.

Bagize bati “Tuributsa abafite Hoteli, Restora, utubari n’abandi bose bakira ibirori n’abantu benshi kubahiriza amabwiriza agenga ubwo bucuruzi muri iki gihe tugihanganye na Covid-19. Ntabwo ibi byari bikwiye kandi banaganirijwe n’ubuyobozi ko bagomba gukaza ingamba zo kwirinda.”

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 1 Ukwakira 2021, nibwo Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RDB, baganiriye n’abakora ubucuruzi bwa Hotel, resitora n’utubari mu rwego rwo kongera kwibukiranya amabwiriza n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abakora ubu bucuruzi basabwe gukangurira abakiriya gukomeza ingamba zo kwirinda kuko kudohoka byatuma ubwandu bwiyongera kandi bigateza n’ibindi bihombo byo gufungirwa ubucuruzi.

- Advertisement -

Mu mabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku wa 23 Nzeri 2021, avuga ko mu kabari aho abantu bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kihagaragaza kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice hagati y’intebe n’indi. Banyiri utubari kandi basabwe gushyiraho uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, abinyujije kuri Twitter, yongeye kwereka abantu amabwiriza agenga ibirori bibera mu ngo ndetse najyanye n’ifungurwa ry’utubari.

Maze yongera ati “Aya mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri ifite mu nshingano ubucuruzi muyasome neza mwitonze arabafasha kugira wikendi nziza kandi itekanye, ntakudohoka.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW