Muhanga: Bahawe umukoro w’iminsi 3 yo kubarura abangavu babyariye iwabo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Urwego rushinzwe iyubahiriza ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Iterambere ry’Igihugu(GMO) ryahaye umukoro wo kubarura abangavu batwite n’ababyariye iwabo kugira ngo hamenyekane abagabo babateye inda.

Urwego rushinzwe iyubahiriza ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Iterambere ry’Igihugu rwahaye umukoro wo kubarura abangavu batwite n’ababyariye iwabo.

Ibi babivuze mu nama yahuje uru rwego rushinzwe iyubahiriza ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Iterambere ry’Igihugu, inzego z’Akarere zitandukanye n’abavugarikumvikana, ku rwego rw’Imidugudu iMuhanga.

Muri iyi nama, uru rwego rwabanje kwerekana ubushakashatsi bwakozwe mu myaka 5 ishize, bugaragaza umubare w’abangavu 13,449 mu Ntara y’Amajyepfo babyariye iwabo.

Umuyobozi wungirije muri GMO, Mukandasira Karitasi yagize ati:”Twifuza ko aba bantu badufasha gukusanya amakuru yimbitse arebana n’Imibereho y’abangavu bahohotewe, bakanagaragaza ababigizemo uruhare kuko babana nabo umunsi ku munsi.”

Mukandasira yavuze ko abazakora ibarura, batagomba gukoresha amarangamutima ngo bahishire abakekwaho iki cyaha nubwo baba ari abavandimwe cyangwa ababyeyi babo.

Nyirantambara Adrienne wo mu Mudugudu wa Gituza, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Rongi, avuga ko umukoro bahawe utazabagora kuko ni ubusanzwe abaturage bongoreranaga bavuga ababateye inda hakabura imbarutso.

Ati:’‘Abana benshi bavuka muri ubu buryo, wasangaga basa na bamwe mu bagabo dusanzwe tuzi. “

Nyirantambara avuga ko bagiye gutinyuka bagaragaze abagabo nyuma yo gukora ikiganiro n’abo bangavu bahohotewe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent yasabye abahawe uyu mukoro, gukorana ubunyangamugayo kugirango ababasambanyije bakurikiranwe n’ubushinjacyaha.

- Advertisement -

Ati:”Ntabwo tubasabye kugendana iterabwoba byose bigomba gukorwa mu bwitonzi n’ubushishozi.”

Muri ubu bushakashatsi bwakorewe mu Ntara y’Amajyepfo kuva mu mwaka wa 2016-2020 bwerekanye ko Akarere ka Muhanga gafite imibare iri hejuru y’abangavu babyariwe iwabo, ugereranyije n’iyo mu Turere tundi 7 two muri iyi Ntara.

Imbonerahamwe aba babyeyi ku rwego rw’ Imidugudu, bazifashisha ikubiyemo umwirondoro w’umwana, uwo ababyeyi ndetse n’amakuru uwo mwangavu azaba yatanze.

Ba Mudugudu, ajyanama b’ubuzima, inshuti z’Umuryango n’Urubyiruko rw’abakorerabushake bemeye ko bagiye kugaragaza abagabo bateye inda abangavu
Inzego zitandukanye zatanze ibiganiro bitinyura aba baturage bazakora ibarura.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga Kayiranga Innocent yasabye abahawe uyu mukoro gukorana ubunyangamugayo.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga