Kamonyi: Ubuyobozi bwatunguwe no gushyirwa mu Turere tugaragara nk’icyaro

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko buhangayikishijwe no kuba Akarere kabo kongeye gushyirwa mu Turere dufatwa nk’icyaro kandi kegeranye n’Umujyi wa Kigali.

                                                                                     Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Ibi babigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 taliki ya 08/Ukwakira 2021.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadée avuga ko hari ibikorwaremezo babanje kubaka, birimo kubaka umuhanda wa Kaburimbo mu Murenge wa Runda, Umurenge uhana imbibi n’Umujyi wa Kigali.

Tuyizere anavuga ko batunganyije na site abaturage bazubakamo ibibanza, kandi bikaba byarabatwaye Ingengo y’Imali itubutse, ibyo babikora bategereje ko Akarere babereye Abayobozi gashyirwa mu Turere twunganira Umujyi wa Kigali(Satellite City’s) nka Muhanga, Bugesera na Rwamagana.

Yagize ati:”Twatunguwe no kubona Igishushanyombonera cy’igihugu gisosohotse gisubiza Akarere kacu mu Turere tugaragara nk’icyaro.”

Cyakora avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi, kugira ngo Inzego zo hejuru zibareberera, zemeze ko Kamonyi ari Akarere k’Umujyi.

Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi, Munyankumburwa Jean Marie avuga ko hari inganda abikorera bamaze kubaka muri aka Karere, abakoze Igishushanyombonera bari guheraho bemerera Kamonyi kuzamuka muri uru rwego rwo kuba Akarere gafatwa nk’umujyi.

Ati:”Mu bindi abikorera bagerageje gukora harimo kubaka gare nubwo itaragera ku rwego rwiza, ariko yatangiye gutunganywa.”

Ubuyobozi buvuga ko kuba Akarere katashyizwe ku rwego rw’Uturere tw’Umujyi, bigiye gutuma bahomba imisoro myinshi bari kwinjiza, ndetse bigakoma mu nkokora iyubakwa ry’inganda nini zari guha akazi abaturage batari bakeya bo muri aka Karere.

- Advertisement -

Gusa Ubuyobozi buvuga ko abatuye aka Karere, badacibwa intege n’iki kibazo, ahubwo ko bagiye kureshya abashoramari benshi gushora Imali mu kubaka inganda.

Mbere yuko iki gishushanyombonera cy’igihugu gishyirwa mu bikorwa, Akarere kari kateganyije site 3 zahariwe inganda mu Murenge wa Runda ni uwa Rugarika.

Uhereye ibumoso Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi, Munyankumburwa Jean Marie, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadée n’Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Uwamahoro Priscah mu kiganiro n’abanyamakuru.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadée avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo Akarere kajye ku rwego rw’Uturere tw’Umujyi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi