Nyarugenge: Umubyeyi umaze amezi atanu aryamye kubera kubura uko abagwa umugongo arasaba ubufasha akavuzwa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umukecuru w’imyaka 61 y’amavuko Mukantabana Mwamini umaze amezi arenga atanu aryamye kubera kurwara umugongo akubura ubushobozi bwo kwivuza uko bikwiye, arasaba inzego bireba kumufasha akabona ubuvuzi bukwiye.

Mukantabana Mwamini umaze amezi atanu arayamye kubera kubura uko abagwa umugongo arasaba ubufasha akavuzwa

Abaganga bamubwiye ko agomba kwibagisha umugongo, gusa ngo afite impungenge ko birushaho kuzamba kubera kwirirwa aryamye.

Uyu mubyeyi utuye mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko ubushobozi bwe bwashiriye aho yanyuze yivuza mu mavuriro atandukanye nka Muhima, CHUK, Umwami Faisal ariko bikaba iby’ubusa kubera ubushobozi bwababanye iyanga.

Gusa byageze naho CHUK bamugira inama yo kugana ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kwaka ubufasha bwo kumuvuza, ariko ngo umwana we wagiyeyo bamusubije ko na bo bakiyubaka batabona amafaranga yo kumuvuza.

UMUSEKE ubwo wasangaga uyu mubyeyi Mukantabana aho arwariye iwe Kamuhoza, aho aryamye yagize ati “Nabanje kurwara umugongo nkagira ngo ni bimwe by’izabukuru, batetse urusenda rutuma nitsamura nkubita amavi hasi, kuva ubwo wa mugongo wange urushaho gukomera. Njya Kabusunzu banyohereza ku Bitaro bya Muhima, ngezeyo bambwira ko umugongo wangiritse banyohereza CHUK.”

CHUK nahamaze ibyumweru bibiri ariko baza kunsaba kujya guca mu cyuma mu Bitaro by’Umwami Faisal, ibisubizo mbisubiza CHUK, bampa ukwezi ngo nzagaruke, ngarutse bambwira ko umugongo wangiritse cyane aribwo bambwiye ko najya kwaka ubufasha mu Kigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB.”

Uyu mubyeyi ubwo yasezererwaga n’ibitaro bya CHUK, bamuhaye icyuma kimufata umugongo bamutegeka n’imiti azajya agura akayinywera mu rugo gusa ngo arabizi ko iyi miti ntacyo yamufasha mu gihe atarabagwa urutirigongo.

Inama yahawe yo kwaka ubufasha muri RSSB, yoherejeyo umwana we yibwira ko bamufasha kubera ko akorana na Mituweli ariko ibisubizo uyu mwana we yahawe binyuze mu ibaruruwa, ni uko RSSB ikiyubaka nta bushobozi babona bwo kumuvuza.

- Advertisement -

Mukantabana Mwamini, avuga ko atorohewe no kuba amaze amezi arenga atanu aryamye ahantu hamwe, agasaba ubufasha bwo kuvuzwa.

Ati “Simbasha kubyuka niyo mbigerageje sinarenza iminota ibiri nicaye, ndya ndyamye aha unsanze, amagufwa yarashize, ubu n’igifu cyaziyemo, uburirwe ntiwarora. Ubushobozi bwo kwivuza ntabwo kubera ko twakoze uko twari dushoboye, niyo mpamvu nanjye nsaba kuvuzwa byibura nkabyuka aha ndyamye.”

Umuhoza Zainabu umwana w’uyu mukecuru, avuga ko bitamworoheye kwita ku mubyeyi we aho aryamye kuko ariho yogera akanaharira, gusa ngo ubushobozi bw’abavandimwe n’inshuti bubafasha kubaho ntibwamuvuza, dore ko n’akazi yagiraga kamwinjirizaga amafaranga yagatakaje kubera kwita ku mubyeyi we.

Yagize ati “Uburwayi bwe burakomeye kuko ntibwakira atavujwe uko bikwiye, ntabasha guhaguruka rero arira aho aryamye akanaba ariho tumwogereza. Abavandimwe n’inshuti bagiye batuba hafi ariko bigera aho bikanga. Abayobozi baduha ubufasha akavurwa agakira kuko batubwiye ko yakira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yabwiye UMUSEKE ko atari azi ikibazo cy’uyu mukecuru, gusa ngo iyo babimenye bareba niba hari icyo babikoraho mu bushobozi bafite cyangwa bakamukorera ubuvugizi. Yizeza ko agiye kubikurikirana.

Ati “Ubundi dukurikirana ikibazo cy’umuntu tukareba ko hari icyo twakora mu bushobozi bwacu, twasanga ntacyo tugakora ubuvugizi, ariko icyo kibazo ntacyo nzi ngiye kugikurikirana tumenye uko bimeze.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, we ngo icyo kibazo cy’uwo mukecuru ntacyo azi, ariko na we yavuze ko agiye kubikurikirana.

Uyu mukecuru Mukantabana Mwamini, mbere y’uko agusha amavi akajya kwa muganga, yari asanzwe aribwa n’umugongo ariko akagura utunini tugabanya uburirwe bikoroha agakomeza imirimo ye ya buri munsi, gusa ubu ntabasha kubyuka aho aryamye, niyo ahahagurutse ntiyamara iminota myinshi ahagaze.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW