Kayonza: Polisi ifunze abagabo babiri bacyekwaho uruhare mu kwiba ibendera ry’igihugu

webmaster webmaster

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo Kagabo Jean Paul yatangaje  ko mu gitondo cyo kuwa 04 Ugushyingo 2021 abarinzi bo ku kigo cy’amashuri cya GS Rubiri babyutse bagasanga nta bendera ry’u Rwanda rihazamuwe.

                                                               Ibendera ry’igihugu kuri Gs Rubiri ryaribwe


Gs Rubiri yubatswe mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yemeza ko abagabo babiri batawe muri yombi, bakiri gukora iperereza kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Nk’uko byanditswe na Muhazi Yacu ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba , ubwo iri bendera ry’Igihugu ryaburaga, abagabo babiri bari baharaye nk’abazamu b’ikigo bahise bafatwa kugeza magingo aya bakaba bari mu maboko ya Polisi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo yavuze ko ubwo bamenyaga amakuru y’ibura ry’ibendera muri Gs Rubiri bahise bajyanayo n’inzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati “Hari mu mvura yaguye ku wa Kane ninjoro bukeye mu gitondo abarinzi bararibura twajyanyeyo n’inzego z’umutekano turabaza turaribura.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Twizerimana Hamduni yavuze ko usibye bariya baturage babiri batawe muri yombi hari n’abandi bagikorwaho iperereza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW