MIGEPROF yashimiye Women for Women Rwanda umusanzu wayo mu guteza imbere abagore

webmaster webmaster

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) ivuga ko guha ubushobozi umugore ari uburyo bworoshye bwo kubaka umuryango kandi ko ufashije umugore aba afashije mu iterambere ry’igihugu muri rusange, yashimiye Umuryango wa Women for Women ukomeje gutanga umusanzu wo gufasha abagore kwiteza imbere.

Umuryango wa Women for Women ushimirwa uruhare ugira mu iterambere ry’abagore mu Rwanda n’ingo muri rusange.

MIGEPROF yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, mu muhango wo kugaragaza ibikorwa by’Umuryango Women for Women Rwanda aho wavuye naho ugeze mu guharanira iterambere ry’umugore no gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Bamwe mu bagore bavuga ko iterambere bamaze kugeraho baricyesha kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya yahinduye ubuzima bwabo, kuko buri munyamuryango wayo asigaye yarateye intambwe mu kubyaza inyungu amafaranga.

Bavuga ko bafashijwe na Women for Women Rwanda kwiga uko bakwihangira imirimo ndetse no kwizigama bakaba bariteje imbere ku buryo bugaragara.

Mugorewishyaka Latifa, avuga ko nyuma yo kwegerwa n’umuryango Women for Women Rwanda imibereho ye yahindutse akaba yiteza imbere uko bukeye.

Ati “Nari umugore w’umucyene cyane witinya,utinya kugera aho abandi bari, nakoraga umwuga w’ububumbyi ariko ubuzima bwahinduwe n’uko Women for Women wadutangije ku mfaranga ibihumbi 8 y’u Rwanda tukajya twizigama.”

Avuga ko ubu yiteje imbere akaba abona ibyo kurya byiza,aryama heza ndetse akaba afite n’umuriro w’amashanyarazi mu nzu, by’umwihariko akaba yarabashije kwishyurira umwana we Kaminuza ubu akaba ari umuyobozi ndetse ari no kwiga Master’s.

Ufitamahoro Anitha wo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, ni umukobwa watewe inda ari umwangavu nyuma akangwa n’umuryango, avuga ko mbere y’uko amenya Women for Women yari abayeho mu buzima bubi, yari yarihebye ahora yibaza ubuzima bwe n’ubw’umwana we.

Ati “Murugo ntago twumvikanaga, banyimaga isabune na buri kimwe ubuzima bwari bunkomereye, ubu ubuzima bwanjye bwabaye bwiza kubera Women for Women bampaye inyigisho zo kwigirira icyizere, nize imyuga ubu mbayeho neza n’umwana wanjye.”

- Advertisement -
                                      Ufitamahoro Anitha avuga ko amaze kwiteza imbere aho akora inkweto

Antoinnette Uwimana, Umuyobozi wa Women for Women Rwanda avuga ko gufasha abagore kwiteza imbere bigiye kujyana no gufasha abakobwa n’abagabo  kugira ngo iterambere ry’umuryango rigere kuri bose kuko iyo mu rugo hari ubwumvikane amajyambere yihuta.

Ati “Turimo kugerageza kwagura umubare w’urubyiruko muri gahunda yacu, icyo ni ikintu gishya kizahindura ibintu byinshi, gahunda dukora ku bagore aba ari ndende ariko tugomba kureba uko dukorana n’abagabo, iyo mu rugo harimo ubwumvikane amajyambere arihuta.”

Silas Ngayaboshya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera umugore ubushobozi muri MIGEPROF yashimangiye ko iterambere rirambye ritagerwaho ubushobozi bw’umugore budahawe agaciro.

Ati “Iterambere ry’umugore ntabwo ari inyungu z’umugore wenyine ahubwo ni inyungu z’umugabo, ni inyungu ku bana ndetse no ku gihugu.”

Ngayaboshya yavuze ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye umugore binyuze mu gushyiraho amategeko amurengera no kumwubakira ubushobozi, hakaba hakiri ikibazo ku bagifite imyumvire yo gusigaza inyuma umugore bitwaje umuco.

Ngayaboshya mw’izina rya MIGEPROF, yashimiye Umuryango wa Women for Women umusanzu wawo mu guharanira iterambere ry’umugore ndetse no gufasha mu kubaka umuryango uhamye kandi uzira amakimbirane binyuze mu nyigisho uhereza abafatanyabikorwa bawo hirya no hino mu gihugu.

Umuryango Women for Women, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ni umwe mu miryango wabaye ku isonga mu guteza imbere umugore, kuva mu 1997 ibikorwa by’uyu muryango byagejejwe ku bagore basaga ibihumbi 78 batuye hirya no hino mu gihugu.

Abagore bafashijwe na Women for Women bamuritse ibikorwa bakora

Antoinnette Uwimana, Umuyobozi wa Women for Women Rwanda
Silas Ngayaboshya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera umugore ubushobozi muri MIGEPROF

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW