Impunzi zivuye mu Libiya zisaga 176 zagejejwe mu Rwanda aho zije ari icyiciro cya karindwi kuva muri Nzeri 2019 u Rwanda rwemeye kwakira aba bari mu kaga nyuma yo kubuzwa kwambuka inyanja bashaka kujya mu Bulayi.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Ukuboza 2021, nibwo iri tsinda ry’impunzi ryakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, aho hagombwa kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mbere yo gusanga abandi mu nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera.
Izi mpunzi zije mu cyiciro cya karindwi kigizwe n’abantu 176, bari mu ngeri zose cyane cyane urubyiruko kuko arirwo ahanini ruba rwifuza kujya gushaka akazi mu Bulayi. Bakaba bakiriwe n’abayobozi muri Minisiteri ifite impunzi mu nshingano.
Kuva muri Nzeri 2019 itsinda rya mbere ry’impunzi zagera mu Rwanda, mu mpunzi 648 zari zazanywe izigera kuri 462 zamaze koherezwa mu bindi bihugu birimo ibyo mu Burayi.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse kuvugurura amasezerano ifitanye AU na UNHCR yo kwakira impunzi ziturutse muri Libiya, aho umubare w’impunzi u Rwanda rwagombaga kwakira wavanywe kuri 500 ugezwa kuri 700 naho inkambi ya Gashora yakira izi mpunzi ikazakomeza gukora kugeza mu 2023.
Tariki 10 Nzeri 20219, Addis Ababa muri Ethiopia nibwo Leta y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yemereraga u Rwanda kuzakira impunzi 500 z’Abanyafurika zageze muri Libiya zishaka kujya i Burayi.
Aya masezerano yasinywe nyuma y’uko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame agaragaje ubushake bwo kwakira izi mpunzi nyuma yo kumva ubuzima bubi zari zibayeho harimo no kugirirwa nabi. Aya masezerano yasinywe mu 2019 akaba yaravuguruwe ku wa 14 Ukwakira 2021.
Ibihugu izi mpunzi zajyanywemo harimo Sweden, Norway, Canada, u Bufaransa n’u Bubiligi. Izi mpunzi zageze mu Rwanda nta n’imwe muri zo yari yasaba ko yaguma mu Rwanda.
Icyiciro cya gatandatu cy’izi mpunzi ziturutse muri Libya ari nacyo cyaheruka kugera mu Rwanda, cyageze i Kigali muri Mata 2021, aho haje impunzi zigera ku 122. Izindi zaherukaga zari 130 zagejejwe i Kigali ku wa 30 Ukuboza 2020.
- Advertisement -
Impunzi ziturutse muri Libya zageze bwa mbere mu Rwanda, ku wa 27 Nzeri 2019, aho ku ikubitiro haje impunzi 66.Zahise zijyanwa mu nkambi ya Gashora yari yarifashishijwe mu kwakira impunzi z’Abarundi mu 2015, iyi nkambi ikaba ariyo yahawe ubushobozi bwo kwakira impunzi zivuye muri Libiya.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW