*Bahanaguweho ibyaha bitandatu muri birindwi baregwa
Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamhanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa Gatatu rwakatiye igihano cyo gufungwa imyaka 10 abari mu buyobozi bwo hejuru mu mutwe wa FDLR ufatwa nk’uw’iterabwoba.
Nkaka Ignace Alias La Forge Fils Bazeye wahoze ari Umuvugizi wa FDLR na Lt Col. Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega Kamara wari ushinzwe ubutasi Urukiko rwabahanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Urukiko rwategetse ko bagomba gusonerwa amagarama y’urubanza kuko baburana bafunze.
Bahanaguweho ibyaha bitandatu muri birindwi baregwa
Urukiko rwavuze ko rwasuzumye ibyo Ubushinjacyaha bwarezemo Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeye wahoze ari Umuvugizi wa FDLR na mugenzi we Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega Kamara wari ushinzwe ubutasi muri uwo mutwe uko bireguye, rwisunze ingingo z’amategeko ndetse n’uko Ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bwatanze, rubona bariya bagabo bombi badahamwa n’ibyaha bitandatu muri birindwi baregwaga.
Urukiko rwavuze ko Bazeye na mugenzi we Abega badahamwa n’ibyaha by’ubugambanyi, icyaha kibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, icyaha cyo gutera ubwoba ku nyungu za politiki, icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshejwe intambara n’izindi mbaraga zose n’icyaha cyo gukwiza amakuru atariyo bigamije kwangisha Leta ibihugu by’amahanga.
Nkaka Ignace na mugenzi Nsekanabo Jean Pierre bombi urukiko rwabahamije icyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.
- Advertisement -
Urukiko rwavuze ko na bo ubwabo bemeraga ko babaye muri FDLR bakabisabira imbabazi. Rwavuze ko ibyo bireguyemo ko bagiye muri FDLR ku ngufu nta shingiro bifite kuko iyo babishaka batari kubura uko bava muri FDLR bityo icyo cyaha kibahama.
Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko rwavuze ko bariya bagabo bombi bafashwe mu mwaka wa 2018 ku mupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 10 rutegeka ko banasonerwa igarama y’urubanza kuko bafunze.
Rwibukije ko bemerewe kujurira mu minsi itarenze 30 uhereye igihe urubanza rusomewe mu ruhame.
Aba ba bombi baburanye bemera bimwe mu byaha baregwa ndetse bagasaba imbabazi. Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa burundu.
Bazeye na Abega bafatiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuwa 16 Ukuboza, 2018 bazanwa mu Rwanda.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/la-forge-wabaye-umuvugizi-wa-fdlr-na-lt-col-nsekanabo-basabiwe-gufungwa-burundu.html
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW