Mu Rwanda abagore baracyahohoterwa, 23% bakorewe irishingiye ku gitsina

webmaster webmaster

Mu bushakashatsi bwIkigo cyIgihugu cyIbarurishamibare mu Rwanda bwo mu mwaka wa 2019-2020, bwerekeye imibereho n’ubuzima by’abanyarwanda(DHS), bwatangaje ko 23% byabagore na 6% byabagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mezi cumi nabiri mbere y’ubushakashatsi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko n’ubwo abagore aribo bahura n’ihooterwa cyane hari n’abagabo bahohoterwa bagatinya kubivuga

NISR igaragaza ko abagore batse gatanya n’abagabo kubera ihohoterwa bangana na 42% ugereranyije na 19% byabatarashinga urugo cyangwa 22 % byabashinze urugo.

Muri rusange abagore bangana 8% bahuye n’ihohoterwa mu gihe cy’amezi cumi nabiri mbere yubushakasatsi.

NISR itangaza ko mu Rwanda 65% by’abagore na 39% by’abagabo bavuga ko umugabo akubita umugore we amuziza zimwe mu mpamvu zitandukanye zirimo gushiririza ibiryo,kutagira icyo bumvikanaho ku ngingo runaka ,kugenda atavuze aho agiye,kutita ku rubyaro, no kureba muri telefoni y’umugabo.

Ikigo cyIbarurishamibare gitangaza ko mu Rwanda abagore bangana na 37% na 30 % by’abagabo bakorewe ihohoterwa ry’umubiri bari mu kigero cyimyaka 15.

Abagore bangana na 60% bahohotewe n’abagabo babana mu gihe abangana na 27% bahohotewe n’bahoze ari abagabo babo.

Mu gihe ku bagore batarashaka abangana 42% bahohotewe na ba nyina cyangwa ba mukase, naho 23 % bahohotewe n’abarimu.

Hari abahohoterwa batwite, Ubusanzwe iyo umubyeyi atwite abagomba kwitabwaho, agahabwa ibisabwa byose kugira ngo umwana azavuke neza . Nyamara mu bushakashatsi bwIkigo cyIgihugu cyIbarushamibare bwo mu mwaka wa 2019-2020 bwerekanye ko abagore bangana na 6% bakorewe ihohoterwa batwite.

NISR itangaza ko abagore bangana na 43 % by’abagore na 40% by’abagabo bahuye n’ihohoterwa ry’umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina bafashijwe gutabarwa mu gihe barikorerwaga.

- Advertisement -

Abatabaye cyangwa ababahaye ubufasha bwibanze bakaba ari abaturanyi ndetse nabamwe mu bagize umuryango.

Hari icyo imiryango itari iya leta isanga cyakorwa…
Impuguke muKkigo giteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu(HDI),Mporanyi Theobard, yabwiye UMUSEKE ko guverinoma yu Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose gusa ko hakigaragara abantu badasobanukiwe itegeko ririrwanya.

Yagize ati “Hari abakora ihohoterwa batazi ko bari kurikora ukurikije uko amategeko ateganya,ariko byose ni ukwigisha.Umuryango nyarwanda ,inama bagirwa ni ukubanza gusoma itegeko,bakanarisobanukirwa, bakamenya icyo ihohoterwa ari cyo.Icya kabiri ni uko uwahohotewe yabigaragaza mu nzego zibishinzwe.”

Mporanyi yavuze ko muri rusange yaba abagore ndetse n’abagabo bahohoterwa gusa ko igitsina gabo kikigaragaza ipfunwe mu kurigaragaza.

Yavuze ko nubwo imbaraga zashyizwe mu kurirwanya hakigaragara bamwe bavuga ko bahohotewe nyamara bagamije amaronko maze abasaba kureka uwo muco mubi.

Yagize ati “Ikindi ni uko ihohoterwa ritareba abagore gusa n’igitsina gabo bahohotewe bigira ipfunwe, bagende barigaragaze.Nkuko amategeko akomeza gushyirwa mu bikorwa uhabwa ubutabera akabuhabwa ntawe barenganyije kandi abantu bakirinda kuba barusahurira mu nduru.”

Yakomeje ati “Kuko umuntu aragenda hariya hakaba hari ibyo yumvikanye nundi, byaba bitagenze neza bati ndabihindura ihohoterwa.Abanyawanda bakagombye kugira uwo muco bakumva ko uwahohotewe koko yahohotewe ariko ntitugiremo bya bindi byo gushaka amaronko no gutegana imitego.”

Yasabaye abantu kwirinda ndetse bakanarwanya ihohoterwa kuko bikurizamo gutakaza ubuzima.

Hon MporanyiTheobald avuga ko abo bireba bose bakwiriye guhagurukira ikibazo cy’ihohoterwa
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW