Indi Ntwari ya Africa yatabarutse, Musenyeri Desmond Tutu yapfuye afite imyaka 90

webmaster webmaster

Musenyeri Desmond Tutu yahawe igihembo kiruta ibindi mu guharanira amahoro, Nobel Peace Prize/Prix Nobel de la Paix mu 1984 kubera uruhare yagize mu guharanira mu mahoro ko ubutegetsi bwatsikamiraga Abirabura buvaho.

Desmond Tutu yari umwe mu bantu bubashywe muri Africa y’Epfo no ku isi

Uyu mugabo waraniye cyane ko Africa y’Epfo igira amahoro yapfuye afite imyaka 90 nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Cyril Ramaphosa yagize ati “Urupfu rwa Musenyeri Desmond Tutu ni ikindi gihe cy’akababaro ku gihugu cyacumu gusezera ikiragano cy’Abany-Africa-y’Epfo baturaze igihugu kigenga.”

Ramaphosa yavuze ko Desmond Tutu kuva mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora Africa y’Epfo ndetse no kugera ku mwanya wo hejuru yari afite mu idini ari Musenyeri, ndetse kugera ubwo ahawe igihembo cy’umuntu waharaniye amahoro, Desmond Tutu ngo yaragaye nk’umuntu udashyigikiye ivangura, ndetse nk’umuntu waharaniye ko abantu bantu bagira uburenganzira mu kwishyira no kwizana.

Mu myaka ya 1990 nibwo Desmond Tutu yatahuweho Cancer ifata igice cy’umubiri ku bagabo kitwa Prostate, nyuma ageze mu zabukuru yakunze kujyanwa kenshi kwa muganga kugira ngo babashe kumwitaho.

Dr Ramphela Mamphele, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango, Archbishop Desmond Tutu IP Trust ndetse akaba Umuhuzabikorwa w’ibiro bya Tutu, yavuze mu izina ry’umuryango we ko Musenyeri yapfuye.

Ati “Ku myaka 90 muri iki gitondo yaguye ahitwa Oasis Frail Care Centre mu Mujyi wa Cape Town.”

Mamphele ntabwo yigeze atanga amakuru menshi ku ndwara yahitanye Musenyeri Desmond Tutu.

Itangazo ryasohowe rivuga ko Musenyeri Tutu ari umugabo wakoresheje umutungo we mu kwigisha no gufasha abandi kubaho bishimye.

- Advertisement -

Yaharaniye ko Isi yose imenya ko yarwaye Cancer ya prostate, yavugaga ko iyo bayitahuye kare bifasha abaganga kuyitaho.

Justin Welby Musenyeri Mukuru wa Canterbury mu Bwongereza yavuze ko Desmond Tutu yari intumwa, akaba umushumba, umugabo w’ijambo n’ibikorwa.

Ati “Ni umuntu wasubizagamo abandi icyizere n’ibyishimo, ni byo byari amahame ye ubuzima bwe bwose. Nubwo turi mu gahinda turashima ubuzima yabayeho. Aruhukire mu mahoro, kandi azazukire mu byishimo.”

Justin Welby Musenyeri Mukuru wa Canterbury mu Bwongereza yavuze ko Desmond Tutu yari intumwa
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW