Umwami w’imihanda yafunguwe ! Masho Mampa yasoje igifungo cy’imyaka ine muri gereza

webmaster webmaster

Mugabo Jean Paul wamamaye nka Masho Mampa mu muziki nyarwanda, wari umaze imyaka isaga 4 muri Gereza azira gukoresha ibiyobyabwenge yafunguwe.

Umuraperi Masho Mampa yasoje igifungo cy’imyaka ine yari yarakatiwe kubera gukoresha ibiyobyabwenge

Masho Mampa yafunguwe kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021 nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka isaga ine yari yarakatiwe n’Inkiko.

Uyu muraperi wabaye ikimenyabose binyuze mu njyana ya Hip Hop, yafatiwe mu Karere ka Rubavu aho yari yarimukiye avuye mu Mujyi wa Kigali, afatwa yashinjwaga gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine kizwi nka Mugo.

Masho Mampa yabanje gufungirwa muri Gereza ya Nyakiriba nyuma aza kwimurirwa muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo yari i Rubavu mbere y’ifungwa rye, we n’inshuti ye izwi nka Karidinali bari mu batinywaga cyane muri kariya Karere cyane cyane mu Tubari kubera ko aho binjiraga abarimo byarangiraga  batatse ko bibwe mu mayeri ahambaye.

Si mu Karere ka Rubavu gusa, abanyabirori b’i Musanze bari mu batatse gucucurwa na Masho Mampa n’itsinda bagendanaga mu tubyiniro dutandukanye.

Usibye kunywa ibiyobyabwenge yaje gufungirwa, Masho Mampa ubwo yari atuye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yagiye acyekwaho ubujura, ubwambuzi n’ubusinzi bukabije.

Mbere y’ifungwa rye benshi mu nshuti ze bari baramucitseho kubera imyifatire ye, abo mu muryango we bari barahisemo ko ajya gutura i Gisenyi kuko i Kigali yari amaze kuba ikimenyabose mu ngeso mbi.

Yajyanywe i Rubavu mu rwego rwo kugira ngo yitekerezeho bihumira ku mirari yisanga mu ndiri y’ibiyobyabwenge birimo ibyo yafatiraga i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

- Advertisement -

Mbere y’ifungwa yari yarangijwe n’ibiyobyabwenge ku rwego rwo hejuru, benshi mubamuzi mu Mujyi wa Kigali bagiye batungurwa n’amafoto yagiye hanze yamugaragazaga ananutse ku rwego rwo hejuru kubera ibiyobyabwenge, hari abasabaga inzego zibishinzwe ko yajyanwa i Wawa icyo gihe.

Masho Mampa ari mubaraperi bakunzwe mu Rwanda n’ubu indirimbo ze zirimo nka ‘‘Irimbi ry’abazima’’, ‘‘Umuhanda’’, ‘‘Ibyanjye ndabizi’’, “Ukuri” ziri mu zikiri mu mitwe y’abakunzi ba Hip Hop Nyarwanda.

Ni umuhanzi w’umuhanga ariko waranzwe n’ingeso mbi zamushyize inshuro nyinshi imbere y’inkiko, mu ndirimbo ze avuga ko isi yamukandamije, ntatinya gutunga urutoki bamwe mubo yita abanzi batamwifuriza iterambere.

Mu gihe Masho Mampa atakongera kwijandika mu biyobyabwenge akiyegurira umuziki nk’umwuga akunda, nta kabuza yashashagirana itarafari rye rigatanga umuganda mu kuzahura injyana ya Hip Hop.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW