Musanze: Umubyeyi wagwiriwe n’itaka ry’ikirombe agahita apfa yashyinguwe

webmaster webmaster

Mukandekezi Angelique w’imyaka w’imyaka 28 wagwiriye n’ibitaka ubwo yari mu kirombe cyafunze agiye gushakamo itaka ryo kugurisha agahita ashiramo umwuka, kuri uyu wa Gatanu yashyinguwe.

Umubyeyi wagwiriwe n’ibitaka mu kirombe yari agiyemo gushaka itaka ryo kugurisha agahita apfa yashyinguwe

Ku isaha ya saa moya n’iminota mirongo ine n’itanu z’igitondo (6h45am) ku wa Kane, tariki 30 Ukuboza 2021, nibwo iri sanganya ryabaye mu Mudugudu wa Gahanga, Akagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Kangabe Marie Claudine, aganira UMUSEKE, yavuze ko uyu mubyeyi usize umwana umwe n’umugabo yagwiriwe n’iri taka agiyemo yiyibye kuko ibirombe byose byafunzwe nyuma yo kubona ko byashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ati “Ntabwo hasanzwe hacukurwamo itaka kuko mu Murenge wacu ibirombe byarahagaritswe kubera ko byagaragaraga ko byateza impanuka ari nayo mpamvu twasabye banyirabyo kuhasubiranya bakanateramo ibiti. We rero yariyibye ajya kwiba ririya taka kugira ngo arigurishe, agezemo ku bw’amahirwe make umusozi umugwa hejuru ahita yitaba Imana.”

Kangabe Marie Claudine, akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu mubyeyi yishwe n’ibi bitaka byamuguye hejuru yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 31 Ukuboza 2021.

Yagize ati “Twamushinguye uyu munsi, asize umwana umwe n’umugabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Kangabe Marie Claudine, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Gusa yongera kwibutsa abaturage ko badakwiye kujya ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bagiye gushaka yo itaka kuko ubutaka bwaho bworoshye.

Ati “Tujya guhagarika ibi birombe byose twaberekaga ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga, nta kirombe na kimwe gihari cyemewe mu murenge wa Busogo kuko byose byarafunze kandi dusaba ko byatabwa hagaterwamo ibiti. Twongere tubibutse bareke kwiyahura bajya gucukura ahantu hatemewe, ubutaka buroroshye kuko turi mu gihe cy’imvura, iyo akojejemo isuka ubutaka buhita burindimuka. Bumve ko badakwiye gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

- Advertisement -

Aha hantu iyi mpanuka yabereye akaba ari inshuro ya mbere hahitanye ubuzima bw’umuntu, gusa hari harafunze kimwe n’ibindi birombe byo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze kuko byari byaragaragaye ko ubutaka bworoshye ku buryo byashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW