Gicumbi: Inkingo za Covid-19 zatumye bagaruka mu kazi, abafite ubumuga na bo ntibasigaye

webmaster webmaster
Koperative yabafite ubumuga ya Gicumbi Stars iravuga ko ubudozi bwayo bwakomwe mu nkokora

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Gicumbi barashima Leta yabafashije kubona inkingo nk’abandi Banyarwanda, bakavuga ko zikomeje kubafasha kugaruka mu buzima busanzwe nubwo icyorezo cya Covid-19 cyabakomye mu nkokora.

Koperative yabafite ubumuga ya Gicumbi Stars iravuga ko ubudozi bwayo bwakomwe mu nkokora

Ibi babigarutse mu gihe u Rwanda rukataje mu gukingira Abanyarwanda benshi aho umwaka wa 2021 wasojwe intego ya OMS yo gukingira 40% by’abaturage yareshejwe ndetse ikarenga, ndetse kuri ubu amaso aka ahanzwe ko umwaka wa 2022 urangira 70% bakingiye byuzuye intego yitezwe ko izagerwaho kuko u Rwanda rufite inkingo zizafasha mu kuyesa.

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Gicumbi baganiriye n’UMUSEKE, bahamya ko icyorezo cya Covid-19 cyabagizeho ingaruka zinyuranye harimo no kuba bamwe imirimo bakoraga barayiretse bagasubira mu ngo zabo, urugero ni abari muri Koperative y’Abafite Ubumuga ya Gicumbi Stars ikora ibikorwa binyuranye harimo ubudozi bw’imyenda. Ibi bijyana nuko amakipe yabo akina imikino y’abafite ubumuga na yo atagikina kubera Covid-19.

Nubwo bimeze bitya, barishimira ko Leta y’u Rwanda yabafashije nk’abafite ubumuga na bo bakabona inkingo kimwe n’abandi Banyarwanda.

Uyu ni Mukeshimana Zainabu, utuye mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi akagira ubumuga bw’ingingo.

Ati “Twe dukora ubudozi bw’imipira n’imyenda y’abanyeshuri, ariko ubu ibiraka byo kudoda byarabuze, imikino y’abafite ubumuga yarahagaritswe, ibigo by’amashuri ntibikiduha ibiraka byo kudodera imyenda abanyeshuri. Twahawe inkingo natwe, n’abatarabashije kugera aho bakingirira barafashijwe, hari mugenzi wange nasuye mubaza niba yarikingije ariko yambwiye ko bamusanze mu rugo agakingirwa.”

Mukankusi Beatrice, na we afite ubumuga bw’ingingo akaba n’umunyamuryango wa Koperative Gicumbi Stars, ahamya ko nk’Abafite ubumuga bitabiriye gufata inkingo za Covid-19

Yagize ati “Twaritabiriye dufata inkingo gusa abatabasha kugera aho zitangirwa na bo basanzwe mu ngo bakingirwa Covid-19. Icyorezo ntigitoranya natwe cyatwica nk’abandi bantu.”

Mukankusi Beatrice akomeza ashima umusaruro w’inkingo za Covid-19, ati “Kuba inkingo zaratanzwe byahinduye byinshi kuko twabashije kugaruka mu bandi kuko utarakingiwe ntiyajya aho abandi bari, twe turakina rero ntiwajyayo utarikingije kandi urabona ko twabashije kugaruka mu buzima bwacu bwa buri munsi bwo kudoda. Gusa ubuyobozi budufashe budukorere ubuvugizi inkunga zitangwa natwe zitugereho kugira ngo ingaruka za Covid-19 zo gukomeza kudusubiza inyuma.”

- Advertisement -

Uwimana Odile wo mu Murenge wa Byuma, Akagari ka Gacurabwenge, na we ashimangira ko guhabwa inkingo byabagaruye mu kazi dore ko asanzwe akora umwuga wo gutunganya imisatsi, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyabanyujije mu bihe bibi bya Guma mu rugo, gusa ngo aho Abanyarwanda batangiye gukingirwa barimo kugenda bigobotora inguruka batewe n’iki cyorezo kuko bagarutse mu kazi.

Kimwe na Uwanziga Patricia, ukora ibikorwa by’ubudozi ndetse akanakora ubucuruzi mu isoko rya Byumba, avuga ko kubera inkingo za Covid-9 zatanzwe no kubafite ubumuga ubuzima bwabo burimo bugaruka mu mujyo mwiza.

Ati “Aho inkingo zitangiwe nka hano mu isoko gukora mu byiciro byavuyeho, ntabwo tunagifite ubwoba bwo kuba twahitanwa n’iki cyorezo. Kuri ubu nongeye kubasha gukora nkarihira abana amashuri, ibyo kurya barabibona, ndabambika birenze ibyo inguzanyo natse muri banki ndimo gukora nkabasha kuyishyura. Gusa Leta ikomeze idufashe ikumire kuko Covid-19 yihinduranyije ya Omicron twumvise ko ari mbi cyane rero dufite ubwoba ko ibintu byakongera kudogera.”

Umuyobozi Wungirije wa Koperative y’abafite ubumuga ya Gicumbi Stars, Ousman Gashirabake Patrick, avuga ko Covid-19 yatumye ubukungu bwabo bucumbagira ndetse bikagira ingaruka no kuri bamwe mu banyamuryango.

Ati “Ubukungu bwaho twari tugeze Covid-19 itaragera mu Rwanda bwasubiye inyuma cyane, amasoko y’ibigo by’amashuri yarabuze akazi karabura naho amashuri afunguriye ntibirajya mu buryo. Urebye nk’ibikoresho twifashisha nk’ubudodo n’ibitambaro byarahenze kandi abakiriya ntibabyumva ugasanga ibyo dukora ntibigurwa neza.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Murenge wa Byumba, Nyirimanzi Philibert, akaba n’umutoza w’imikino y’abafite ubumuga mu makipe ya Gicumbi Stara, avuga ko hari imiryango itari iya leta ikomeje gufasha abafite ubumuga kwigobotora ingaruka za Covd-19 harimo nka Hope and Homes for Children yabateye inkunga nubwo idahagije.

Ati “Ibihe bya Guma mu rugo byakomereye cyane abafite ubumuga kuko nk’umwaka wa 2020 mu mikino wabaye imfabusa. Gusa hari umushinga wa Hope and homes for children wafashije nka Koperative y’abafite ubumuga ya Gicumbi Stars aho bari barananiwe kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue Authority, RRA ariko uyu muryango wabateye inkunga ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi maze babasha kugaruka mu kazi.”

Nyirimanzi Philibert, avuga ko inkingo za Covid-19 zaziye igihe kuko umusaruro wivugira ku bafite ubumuga bagarutse mu kazi, ibi bijyana nuko abafite ubumuga baba basanzwe bafite intege nke z’mubiri bityo ngo zabongerye ubudahangarwa. Agashimangira ko bakoze ubuvugizi banatanga amakuru y’ahari abafite ubumuga batabasha kugera aho zitangirwa ngo nabo basangwe aho bari bakingirwe nk’abandi, agashima leta yabigizemo uruhare.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko aka Karere gahagaze neza mu gutanga inkingo za Covid-9 kandi bakomeje kuzitanga ku baturage, akavuga ko bamaze gutanga urukingo rwa mbere ku bantu basaga ibihumbi 233, naho abandi bagera ku bihumbi 185 bamaze guhabwa doze ebyiri ndetse n’abana bari hejuru y’imyaka 12 nabo bakaba bakomeje gukingirwa kimwe no gutanga doze y’urukingo rwa Covid-19 rushimangira bimaze kugera ku bantu ibihumbi 10.

Nzabonimpa Emmanuel, akomeza avuga ko abantu bagiye bagaragaza imyumvire yo kutemera kwikingiza bagiye bigishwa.

Ati “Hari abantu bagiye banga kwikingiza bishingiye ku myemerere ndetse n’ibihuha ku rukingo rwa Covid-19 ariko twagiye tubigisha ndetse bamwe baremeye barakingirwa. Twaberetse ingero ko uwakingiwe nta kibazo yagize kuko n’abayobozi bakuru bikingije mu ba mbere kandi bose babibona, ibi bijyana no kubereka ko n’uwanduye ubu bwoko bushya bwa Omicron ntawarembejwe na Covid-19.”

Meya Nzabonimpa Emmanuel, asaba abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19 birinda kujya mu tubari tutemewe cyangwa ngo bajye mu bikorwa bibujijwe, by’umwihariko agasaba abaurage ba Gicumbi n’Abanyarwanda muri rusange kwitabira gufata inkingo kuko igihugu cyakoze ibishoboka ngo ziboneke.

Umuyobozi Wungirije wa Koperative yabafite ubumuga ya Gicumbi Stars Asman Gashirabake Patrick avuga ko ubukungu bwabo bwazahaye agasaba ko bafashwa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW