Shaddy Boo yateguye ijoro ry’igitaramo cyo gusabana na Diamond mu Kabari

KUBWIMANA Bona KUBWIMANA Bona
Diamond avuga ko Shaddy Boo ari nka mushiki we

Shaddy Boo wagiye avugwa mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz yateguye igitaramo cyo kwakira iki cyamamare mu karere gitegerejwe mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru. Biravugwa azishyurwa Miliyoni 10 kugirango abashe kuza gusabana n’abantu bazaba baje muri ibyo birori bizayoborwa na Shaddy Boo mu kabari.

Diamond avuga ko Shaddy Boo ari nka mushiki we

Diamond ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo kiswe ‘One People Concert’ cyo kwinjiza abantu mu minsi mikuru, kizaba taliki ya 23 Ukuboza 2022. Cyateguwe na East Gold Entertainment ifatanyije na Skol Rwanda.

Uretse izi Companyi zateguye iki gitaramo n’abandi ku ruhande bagiye basohora amafoto yerekana ko bazakorana n’icyi cyamamare.

Muri abo harimo n’umunyamideli Shaddy Boo watangaje ko nyuma ya ‘One People Concert’ azayobora ikindi gitaramo yatumiyemo uyu muhanzi ubwo hazaba hafungurwa akabari gashya muri Remera.

Muri ibyo birori Shaddy Boo azaba ayoboye bagaragaza ko Diamond ariwe uzaba ari umushyitsi mukuru.

Mu bandi bazifatanya nawe harimo umuhanzi Dj Pius uzaba ari kuvanga imiziki afatanyije na Dj Karet.

Amakuru agera ku UMUSEKE avuga ko umuyobozi w’ako kabari gashya yasabye Diamond kuhagera akifatanya nabo mu kugafungura ubundi nawe akamwishyura amafaranga agera kuri Miliyoni 10.

Muri Kanama 2019 ubwo Diamond yazaga mu Rwanda yabajijwe iby’umubano we na Shaddy Boo.

Yasubije ati: “Ni nka mushiki wanjye, kimwe n’abandi bashiki banjye bo mu Rwanda, namumenye biciye kuri ‘manager’ we, yigeze gutumirwa mu birori bimwe hariya iwacu, ni uko muzi gusa”.

- Advertisement -

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz yaherukaga gutaramira Abanyakigali mu mwaka wa 2019, ubwo yitabiraga isozwa ry’ibitaramo bya ‘Iwacu na Muzika Festival’.