Karongi: Hari itsinda rihondagura abaturage ubuyobozi bukinumira

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Imirima y'abaturage bayigize ibinogo bisa

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi baratabaza inzego nkuru z’igihugu kubakiza itsinda ry’insoresore ryigabije imirima yabo uvuze inkoni zikamubona.

Ni ubugizi bwa nabi bubera mu Kagari ka Bubazi gahana imbibi n’aka Gitwa aho imirima y’aba baturage yigabijwe n’izo nsoresore ziyicukuramo amabuye y’agaciro yitwa “Munyongoro” ugerageje kubitambika agakubitwa no gukomeretswa rugeretse.

Mu kiganiro aba baturage bagiranye n’UMUSEKE birinze ko hatangazwa amazina yabo kuko ibyo bihazi bishobora kubirenza.

Umwe muri bo yavuze ko aba bantu baza bagacukura ayo mabuye mu mirima y’abaturage ku manywa na nijoro ntacyo bishisha.

Ati ” Bacukura bashinze imihoro nta muntu uvuga, ugerageje kubitambika baragukubita inkoni zikakunukaho.”

Undi nawe avuga ko intoki z’abaturage bazitemaguria hasi bacukura ayo mabuye bajya kugurisha ku bantu bivugwa ko bakomeye.

Ati “Abasirikare n’abapolisi baraje barabajyana mu minsi ibiri baragaruka, turifuzako niba hari amabuye yabonetse yacukurwa mu buryo bwemewe bikagirira nyir’umurima umumaro”.

Aba baturage bavuga ko n’inzego z’ibanze zizi iki kibazo ku buryo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ahanyura bari gucukura mu mirima, maze akaberereka, akagenda adakomye.

Uyu ati ” Mpafite isambu nini ubu ni imyobo, abantu bigize ibyigomeke baraza bagacukuramo amabuye yitwa munyongoro nta masezerano dufitanye, icyifuzo cyacu n’uko leta yafata abo bantu ikabahana bakatwishyura n’ibyacu bangije”.

- Advertisement -

Aba baturage bahuriza ku kuba ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’inzego z’umutekano muri ako Karere barananiwe guhashya aba bagizi ba nabi.

Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo kizwi.

Ati “Iki kibazo turakizi, birababaje, ntibyemewe gucukura udafite ibyangombwa, nta na rimwe twigize tubishyigikira.”

Avuga ko hari ba nyiri imirima bagirana imikoranire ya rwihishwa n’iryo tsinda gusa hakaba n’abaturutse hirya no hino mu gihugu birara muri iyo mirima ku ngufu.

Ati “Ku bufatanye n’inzego turi gutegura gahunda ihoraho yo kujya tubafata tutishe itegeko hagakurikizwa icyo amategeko ateganya.”

Visi Meya Niragire yongeraho ko abaturage bahohoterwa n’abo bantu bajya batanga ibirego byo gukubitwa no gukomeretswa.

Mu bisubizo bidatanga icyizere ko iki kibazo gihangayikishije abaturage kigiye kurandurwa, uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.

Ni mu gihe abaturage bavuga ko iyo mvugo yo gutangira amakuru ku gihe irambiranye kuko inshuro zose bayatanze nta gikorwa ahubwo barushaho guhohoterwa.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Imirima y’abaturage bayigize ibinogo bisa
Abaturage barasaba kubakiza abigabije imirima yabo bakanabakubita

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Karongi