Abahoze bakomeye muri SACCO barasabwa kwishyura arenga miliyoni 100Frw

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urugero rw'Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza ni aho rukorera

Huye: Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwasubitse urubanza rwa Josephine Mukamana wari ushinzwe inguzanyo muri TEGANYA SACCO KIGOMA aho yasabye ko yasubirishamo urubanza yakatiwemo igifungo cy’imyaka itatu, ni mu gihe hari abareganwa na we batorotse ubutabera.

Mukamana Josephine yari ashinzwe inguzanyo muri TEGANYA SACCO KIGOMA iri mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye.

Josephine ufungiye mu igororero rya Nyamagabe, yaje ku rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza gusubirishamo urubanza ku ngingo nshya. Ni nyuma yaho akatiwe igifungo cy’imyaka itatu akanacibwa ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 100Frw.

Josephine Mukamana ufunwze wenyine, amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Rugamba Louise wari umubaruramari w’iriya SACCO wanakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi agacibwa ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 100Frw na Innocent Ndamiye wari umucungamutungo w’iriya SACCO, we kuva yamenya ko ubutabera hari ibyo bushaka kumukurikiranaho yahise atoroka.

Gusa urukiko rwaje kumuhamya ibyaha akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi (7) anacibwa ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 100Frw.

Josephine Mukamana wari uje gusubirishamo urubanza ku ngingo nshya, urubanza rwe rwasubitswe kuko Umushinjacyaha watangiye iyi dosiye si we wari wayigarutsemo, yarebye muri system ihuza ababuranyi asanga nta mwanzuro urimo asaba ko yahabwa igihe cyo kuzakora uwo mwanzuro.

Uko amaburanisha yagiye agenda muri macye

Bariya bose batangiye kuburanira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, ubushinjacyaha burega Rugamba Louise wari umubaruramari wa TEGANYA SACCO KIGOMA wanakoranaga  na Mbazumutima Laurent wari umubitsi, Ndamiye Innocent wari umucungamutungo na Mukamana Josephine wari ushinzwe inguzanyo bose baregwa ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu mwaka wa 2017 Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yakoze igenzura maze n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) mu mwaka wa 2018 na cyo cyakoze igenzura gisanga bigaragara ko abaregwa bose batashoboye gusobanura ikinyuranyo cy’ishusho y’umutungo w’iriya SACCO aho amafaranga arenga miliyoni 68Frw yaburiwe irengero.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha kandi bukavuga ko bariya baregwa bagiye basiribanga mu bitabo, ibimenyetso ku ibura ry’amafaranga arenga miliyoni 40Frw yagaragaye mu kinyuranyo cy’ishusho y’umutungo wa SACCO.

Imyiregurire y’umwe kuri umwe mu baregwa nka Rugamba Louise (Manager) yiregura yavuze ko nta cyaha yakoze kuko raporo yakozwe yoherejwe muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuko yakozwe n’umucungamutingo witwa Ndamiye Innocent (Comptable).

Josephine Mukamana yiregura we yavuze ko nk’umukozi wari ushinzwe inguzanyo (loan officer) nta cyaha yakoze kuko ntaho yari ahuriye n’ubwizigame bw’abanyamuryango.

Mbazumutima Laurent wari umubitsi (cashier) wa SACCO yiregura yavuze ko icyaha aregwa kidakwiye kumuhama kuko nta mugambi yagize wo gukora icyaha kuko ayo mafaranga yayandikaga ku ifishi ndetse no mu gatabo k’umukiriya.

Naho Innocent Ndamiye wari umucangamutungo (Comptable) wa SACCO we ntiyireguye kuko yaburanishijwe nk’uwatorotse ubutabera.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwariherereye rugira abere bariya baregwa bose

Icyo gihe Ubushinjacyaha kimwe n’abaregera indishyi bahise bajuririra kiriya cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, maze urukiko ruriherera rusuzuma ubujurire bw’ubushinjacyaha n’abaregera indishyi rusanga ubujurire bufite ishingiro.

Urukiko rukorera i Nyanza rwemeje ko Ndamiye Innocent, Rugamba Louise na Mukamana Josephine bahamwa n’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza umutungo, naho Mbazumutima Innocent agirwa umwere kuri icyo.

Urukiko kandi rwemeje ko imikirize y’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye yabagize abere ihindutse.

Urukiko rwahanishije Ndamiye Innocent na Rugamba Louise buri wese igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 100Frw.

Urukiko kandi rwahanishije Mukamana Josephine igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 100Frw.

Urukiko kandi rwategetse ko Ndamiye Innocent, Rugamba Louise na Mukamana Josephine bafatanya kwishyura abaregeye indishyi amafaranga arenga miliyoni 68Frw kandi batayatanga mu gihe gitegetswe agakurwa mu byo batunze ku ngufu za Leta.

Urukiko kandi rwategetse Ndamiye Innocent, Rugamba Louise na Mukamana Josephine ko bafatanyije bagomba kwishyura abaregeye indishyi ari bo KOPERATIVE TEGANYA KIGOMA indishyi z’ikurikirana rubanza n’igihembo cya Avoka, zingana na miliyoni ebyiri, batayatanga mu gihe cyategetswe agakurwa mu byo batunze ku ngufu za Leta.

Urukiko mu gufata icyemezo cyarwo rwasoje rutegeka ko Ndamiye Innocent, Rugamba Louise na Mukamana Josephine bafatanyije bagomba gusubiza KOPERATIVE TEGANYA KIGOMA imagarama yatanze mu nkiko zombi angana  n’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu (Frw 60,000), batayatanga mu gihe gitegetswe agakurwa mu byo batunze ku ngufu za Leta.

Niba nta gihindutse Mukamana Josephine wari ushinzwe inguzanyo muri iriya SACCO TEGANYA KIGOMA iri mu karere ka Huye wasabye gusubirishamo urubanza ku ngingo nshya, urubanza rwe ruzasubukurwa mu ntangiriro za Nyakanga 2024.

Mukamana ari kugororerwa mu igororero rya Nyamagabe wenyine kuko abandi batorotse ubutabera, naho undi yagizwe umwere ari we Mbazumutima Laurent.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW