Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rushimangira ko rugiye guteza imbere gahunda yo kwigira ku murimo ndetse no kwimenyereza mu rwego rwo korohereza urubyiruko nka rimwe mu ipfundo ryo kugira igihugu gifite abantu b’abahanga mu guhanga udushya.
Byatangajwe ku ya 28 Kamena 2024,mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe na PSF, agamije kwigisha no gusobanurira abakozi bayo uburyo bwimbitse, bw’ihangwa ry’umurimo unoze, icyo ari cyo, uburyo amategeko y’umurimo yubahirizwa, ndetse n’ubuzima n’umutekano mu kazi mu rwego rwo kwirinda indwara zitandura(NCDs) hagamijwe kongera umusaruro.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abakozi b’Urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Intara n’Akarere, abakozi bo mu mashyirahamwe y’abikorera bakora ibintu bimwe, ishyirahamwe ry’amagaraje, ndetse n’ishyirahamwe ry’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka(ACTR) n’ayandi yahuje inzego zirimo RBC, MIFOTRA, RSSB n’izindi.
Hagaragajwe imbogamizi z’uko usanga abenshi mu biganje ku isoko ry’umurimo baba badafite ubumenyi buhura n’ibyo abakoresha bakeneye.
Ni mu gihe kandi beretswe uburyo bw’uko MIFOTRA ifatanyije n’Urwego rw’Abikorera mu guteza imbere uburyo bushya bwo kwigira ku murimo.
Nyirabahizi Gloriose uhagarariye urwego rw’amagaraji muri PSF yabwiye UMUSEKE ko bungukiye byinshi by’ingirakamaro muri aya mahugurwa batari basanzwe bafiteho.
Yagize ati”Twize kandi na gahunga ya Leta yo kwigira ku murimo, twabisobanukiwe cyane byimbitse kuko ntabwo twari tuyisobanukiwe neza, tugiye kwigisha abo duhagarariye duhuje umwuga, tugiye kugerageza gukora impinduka kuko twasanze hari ibintu byinshi tutakoraga. Umwanzuro wavuyemo twasanze ari twe tugomba kuba abarimu bigisha banyiri bigo.”
Hakizimana Jean Paul umukozi ushinzwe inzego za PSF mu Karere ka Burera avuga ko ku bijyanye n’itegeko ry’umurimo abakoresha akenshi bibanda cyane gukoresha urubyiruko batabanje kubasinyisha amasezerano y’akazi azwi bigatuma bidindiza gahunda yo guteza imbere Igihugu cyacu kugira ngo hagerwe ku ntego z’ikinyagihumbi.
Ati”Twasanze buri mukozi wese amafaranga yaba ahembwa uko yaba angana kose ndetse n’igihe yaba azamara cyose mu kazi agomba gusinya amasezerano y’akazi kandi ayo masezerano akubahirizwa n’impande zombi, kuko usibye kuba ari umutekano ku mukoresha ni n’umutekano ku gihugu.”
- Advertisement -
Abahuguwe bose bahuriza ku gukangurira abikorera ku byo bahuguwemo kuko ari bo bakorana umunsi ku wundi kandi bikubahirizwa, ku rundi ruhande bizafasha urwego rushinzwe umurimo mu gihugu, MIFOTRA, ndetse n’izindi nzego zose zizishamikiyeho.
,Umukozi wa RBC ushinzwe serivisi z’indwara zitandura (NCDs) , Dr Ntaganda Evariste ,yasobanuye ko imibereho by’abakozi bari ku kazi irimo ibintu byinshi nk’indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso ,diyabete, indwara z’umutima, kanseri n’izindi.
Ati”Twabahaye amakuru y’uko hari indwara ziriho zica abantu kurusha izindi. Tubasobanurira uko bakwirinda, mu gihe hagize urwara akamenya uko agomba gufata imiti hakiri kare kugira ngo iyo ndwara afite itazamutera ubusembwa bukomeye harimo no kumugara ndetse no gutakaza ubuzima.”
Dr.Ntaganda akomeza avuga ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima,RBC, gisaba abahagarariye abakozi mu rwego rwigenga ko nabo bakwibuka iyo gahunda y’ubuzima bwiza n’umutekano ku kazi ku bakozi bose.
Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri PSF Rwanda, Leon Pierre Rusanganwa, yavuze ko igihugu kizagira abantu b’abahanga kuko abantu bazaba bize neza ndetse n’ibyo biga banabikora bashobora guhanga udushya no kwihutisha iterambere ry’Igihugu,amakampani azoroherwa no kubona abakozi byoroshye kuko bazaba babihuguriye hagenderewe kuziba ibyuho byerekeye n’isoko ry’umurimo.
Ati”Mu gihe abana bacu bavuye ku mashuri bagomba kubona n’aho bimenyereza umwuga, abakozi ba PSF ku nzego z’ibanze babyumvise neza, hari na gahunda kandi nziza yo kwigira ku murimo ubona ko yanyuze benshi bizatuma urwego rw’abikorera tugira abakozi bafite ubumenyi mu byo bakora batarinze gufata umwanya mu nini wo kwerekera uwo bakoresha.”.
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu bigiye ku murimo bibaha amahirwe ku kigero cya 30% yo kuba bakwihangira umurimo kubera ko baba babyigiye ku babifitemo ubunararibonye.
DIANE MURERWA
UMUSEKE.RW i Musanze