Mu karere ka Nyanza umusore usanzwe ari umushumba yakubitiwe mu rugo rw’abandi ari kwiha akabyizi, bamujyana kwa muganga ari intere.
Byabereye mu Mudugudu wa Nkiko mu kagari ka Kiruri mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.
Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko uwo musore usanzwe ari umushumba, yagiye mu rugo rw’abandi asambana n’umugore w’abandi bikekwa ko ari nyiri ururugo.
Yagize ati”Uwo mushumba bamusanze ari kwiha akabyizi baramukubita gusa yatakaga mu nda kandi uwo mugore yari yasinze.”
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze yabwiye UMUSEKE ko nawe yagiye kureba uwo mushumba asanga aryamye yambaye agakabutura hasi . Arebye haruguru abona igitenge .
Uyu avuga ko abaturage bavugaga ko icyo gitenge ari icy’uwo mugore naho ibyo kuba barasambanye atabyemeza.
Uriya muyobozi yakomeje avuga ko uriya mushumba ashobora kuba yakubiswe ariko nta gikomere yari afite.
Icyo gihe ubuyobozi bwahise bumujyana aho yakoraga akazi k’ubushumba mu Mudugudu wa Murehe mu kagari ka Kiruri mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza nubwo yafatiwe mu Mudugudu wa Nkiko muri kariya gace.
Yahise ajyanwa ku kigonderabuzima cya Gatagara ngo yitabweho n’abaganga.
- Advertisement -
UMUSEKE wagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo, Ange Kayigi, ariko ntiyashima kuvugisha umunyamakuru .
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza